Ngoma: Impanuka yakomerekeyemo abantu batatu

Ku mugoroba wa tariki 25/01/2012 saa kumi n’igice, moto yagonganye n’imodoka ya gisirikare mu mujyi wa Kibungo rwagati abatu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko iyi moto yagonze iyo modoka ubwo yashakaga gukata. Umumotari wari uhetse umuntu yashatse gukata asanga muri urwo ruhande yari agiye gukatiramo hari ikindi kinyabiziga bityo bituma aca ku rundi ruhande ari nabwo yahise asakirana n’iyi modoka.

Aho impanuka yabereye.
Aho impanuka yabereye.

Abantu batatu bajyanwe kwa muganga barimo umumotari ari nawe wari urembye cyane ku buryo abantu bavugaga ko ashobora no gupfa. Undi ni uwo yari ahetse nawe wari wakomeretse bidakabije cyane; uwa gatatu ni umukobwa wagonzwe n’iyi moto aho yari ahagaze ku ruhande rw’umuhanda maze nawe arakomereka.

Amazina y’abakomeretse ntago yahise amenyekana kuko bahise bajyanwa kwa muganga .

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka