Ngoma: Imodoka yagonze umwarimu wagendaga ku igare ridafite amatara ahita apfa
Umwarimu witwa Nsenguyumva Laurent w’imyaka 57 wari utuye mu kagali ka Kinunga mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma yagonzwe n’imodoka ahita apfa mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira 13/12/2013.
Uyu nyakwigendera yasakiranye n’imodoka y’ivatiri ifite ikirango RAB 676 B yo mu bwoko bwa Benz ahita apfira aho ako kanya.
Abayobozi b’ahabereye iyi mpanuka babwiye Kigali Today ko amakuru bahawe n’abaturage ari uko ngo igare ritari rifite itara uyu nyakwigendera yari atwaye ryaje rivuye mu gahanda k’igitaka maze rigahita risakirana n’iyi modoka ubwo ryinjiraga mu muhanda munini wa kaburimbo.
Uyu mwarimu witabye Imana yigishaga ku kigo cy’amashuri cya Muhurire cyo murenge wa Rurenge. Ubwo uyu munyegare yayigongaga ngo yahise yikubita mu birahure by’iyi modoka niko guhita pfa.
Imodoka n’umushoferi bacumbikiwe na polisi muri Ngoma. Aha mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma kandi nta kwezi kurashira undi mwana ahagongewe n’imodoka yo mu bwoko bwa coaster, agakomereka bikomeye akajyanwa muri CHUK.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yoooo. R.I.P Monsieur le maître. Imana ikwakire mu bayo kandi twihanganishije umuryango wabuze umubyeyi mwiza w’umurezi. Uyu musaza yari imfura pe.