Ngoma: Imodoka y’Ivoiture yafashwe ipakiye imifuka ine y’urumogi umushoferi aratoroka
Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture ifite plake RAB 043 P , yafatanwe imifuka ine y’urumogi mu ijoro ryo kuwa 03/01/2014 ubwo yari igeze mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma igana mu mugi wa Kigali.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka ubwo yasangaga police yashyize bariyeri mu muhanda yahise asa n’usubira inyuma maze police imukurikiye niko kuva mu modoka akiruka.
Umuvugizi wa police y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, S.S Nsengiyumva Benoit, avugana n’itangazamakuru yemeje ifatwa ry’iyo modoka anavuga ko nyuma yuko umushoferi wari utwaye iyi modoka abatorotse, ubu hafashwe uwitwa Munyurangabo Frank uvuga ko atuye i Kigali, wahise uza avuga ko imdoka ari iye yari yibwe.
Uyu muvugizi wa police avuga ko uyu Frank ari kubazwa ngo agaragaze umwirondoro w’uyu mushoferi kugirango abe yakurikiranwa.
Yagize ati “Natagaragaza uwatorotse niwe uzakurikiranwa kuko imodoka niye ntagaragaza uwo yayihaye kandi ntanikitwemeza ko atariwe wari uyitwaye. Agomba gukurikiranwa uriya nataboneka”.
Iyi mifuka ine yafashwe ingana n’ibiro 119 by’urumogi. Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburasirazuba ashima cyane ubufatanye bw’abaturage mu kumenyekanisha abanyabyaha maze agakomeza asaba abaturage gukomeza kubagaragaza.
U Rwanda rukaba rwarashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi ariko imbogamizi nkuko byagiye bivugwa ngo usanga ibiyobyabwenge byinshi bifatwa biba bivuye mu bihugu by’abaturanyi usanga ho ntambaraga nyinshi mu kubirwanya zishyirwamo.
Iyi modoka yafashwe yahise ijyanwa kuri station ya police Kibungo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|