Ngoma: Ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni hafi eshanu byangiririjwe mu ruhame

Ibiyobyabwenge hamwe n’ibiti by’imishikiri byafashwe guhera mu mwaka ushize byangiririjwe mu ruhame rwigangjemo urubyiruko rw’abanyonzi n’abamotari mu rwego rwo kubakangurira kubirwanya no kubyirinda no kuba bavuga aho babibona.

Ibiyobyabwenge byangirijwe bigizwe n’urumogi ibiro 301 na boule 516 zarwo, litiro 735 za kanyanga ndetse na toni 6 z’imizi y’umushikiri (kabaruka) byose bifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 714 na 600 y’u Rwanda.

Umuyobozi wa police y’igihugu mu karere ka Ngoma, Supt Kalisa Calixte, kuri uyu wa 02/03/2014 ubwo bangirizaga ibi biyobyabwenge yavuze ko kuba ibyo biyobyabwenge byangiririjwe mu ruhame ari ukugirango batange ubutumwa abantu bamenye ububi bwabyo.

Yagize ati “Ibingibi mureba ahangaha impamvu mwese muhagaze ahangaha ntawapfuye nuko twabifashe. Ni ukuvuga ngo ibi biyobyabwenge byose iyo biza kubacikiramo ntawuba uhagaze aha, niyo mpamvu tubimena ku mugaragaro ni ukugirango mujyane ubutumwa mumenye ko ari ibibi byangiriza.”

Urubyiruko rwiganjemo abanyonzi n'abamotari rwitabiriye gutwika no kumena ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwiganjemo abanyonzi n’abamotari rwitabiriye gutwika no kumena ibiyobyabwenge.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bacuruzaga ibiyobyabwenge ndetse akanabinywa, yavuze ko we yari umukire afite iduka rya miliyoni zirenga eshatu ,nuko kubera gucuruza ibiyobyabwenge na forode baza kubimufatana arafungwa none byamuviriyemo ubukenne bukabije arimo ubu.

Yagize ati “Njyewe ibi bintu kwanza niyo ndikubibona hano ndi kumva mpindutse kuko byangizeho ingaruka nyinshi, njye nari mfite amafaranga menshi ku rwego rwanjye ariko kubera ibiyobyabwenge na forode nacuruzaga hamwe n’iduka baramfashe byose barabijyana none ubu narakennye”.

Uyu musore abamuzi bemeza ko yari afite amafaranga menshi acuruza iduka none ubu ngo yarakennye cyane kuburyo ubu no kubona ibyo yambara bitamworohera.Gusa ngo ubu atangiye gucuruza akabati mu isoko.

Uwari uhagarariye ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Ngoma yasabye abantu bose kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari ikintu kibi cyane ko uretse no kuba cyatuma ufungwa cyangwa ukanatakaza amafaranga ugakena, ngo ibiyobyabwenge bituma umuntu abura ubuzima cyangwa bikamusaza.

Hanamenwe kanyanga zafatiwe mu bice bitandukanye mu karere ka Ngoma.
Hanamenwe kanyanga zafatiwe mu bice bitandukanye mu karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, nawe wari witabiriye igikorwa cyo kwangiriza ibi biyobyabwenge yavuze ko iherezo ryo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ari uguhomba byose.

Yabisobanuye agira ati “Iherezo zibyo byose ni uguhomba ubwenge, ugahomba amafaranga, ugahomba ubuzima. Ubuse koko hari ikindi twasobanura byinshi dusobanura n’ubuhamya umuvandimwe wacu muzi aduhaye? Iyo babyita ibiyobyabwenge nicyo bivuze nyine. Kandi amategeko arabihana. Bihungabanya umutekano abandi bakubahuka, umwana yubahutse afata nyina kungufu yabinyweye.”

Si ubwa mbere ibiyobyabwenge byangiririjwe mu ruhame ariko ubuyobozi na police buvuga ko butazatezuka mu kubirwanya kandi ko guhana ari uguhozaho.

Ibiyobyabwenge byafashwe byafashwe ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi hamwe na police kubera amakuru yari yatanzwe n’abaturage by’aho biri.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka