Ngoma: Hongeye gufatwa ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi mu mukwabu

Mu mukwabu wakozwe mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba kuri uyu wa 20/11/2013, hafashwe urumogi ibiro 10na kanyanga litiro 5n’abakekwaho kuba abajura bagera kuri 31.

Ibi biyobyabwenge byafatiwe kwa Torero Christian w’imyaka 30 utuye mu kagali ka Cyasemakamba, ikaba atari inshuro ya mbere kuko mu mukwabu uherutse gukorwa tariki 16/11/2013 hafatiwe inzoga zitemewe zigera kuri itiro 64.

Uretse ibiyobyabwenge byafatiwe mu mugi wa Kibungo, inzererezi zikekwaho ubujura zigera kuri 31 nazo zatawe muri yombi.

Izi nzererezi zifashwe mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ubujura bwa hato na hato muri uyu murenge wa Kibungo aho abajura ngo baherutse no kwiba kuri paroisse cathedral ya Kibungo maze bakica inzugi.

Hari n’abandi batakaga ko bibwe kandi bari basize inzugi zabo zikinze, ubu bujura bwasaga nubwahinguye isura ngo bushobora kugabanuka kuko bamwe muri izi nsoresore z’ibirara zabikoraga zafashwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo buvuga ko butazihanganira na rimwe abakoresha cyangwa bakagurisha ibiyobyabwenge ngo kuko aribyo pfundo mu bihungabanya umutekano.

Mu bikorwa nk’ibi by’umukwabu hakunze gufatwa benshi mu bitwa inzererezi bagashyikirizwa inzego zishinzwe kurebamo abajyanwa i Wawa gusa igiteye urujijo nuko hakomejwe kwibaza impamvu izi nzererezi zidahwema gufatwa ariko ubujura ntibushire muri uyu mugi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka