Ngoma: Hateye abantu bibisha telefone

Mu karere ka Ngoma gahana imbibe n’igihugu cy’u Burundi hadutse abantu bashuka abantu kuri telephone bavuga ururimi rw’Ikirundi bakabatwara ibyabo bababeshya ko bagiye kubakiza.

Abamaze guhamagarwa muri ubwo buryo ni benshi uretseko atariko bose bapfa kubivuga. Abenshi byabayeho twabashije kuvugana bavuga ko bahamagarwa n’abantu bababwira amagambo y’ijambo ry’Imana ko bagiye kubabwira ibyo bakora maze bakabona ubukire.

Umusore witwa Alexis yabuze amafaranga agera ku bihumbi 50 nyuma yo guhamagarwa n’abantu atazi bamubwira ko agiye kugwiza itunga nakurikiza ibyo bamubwira.

Alexis ngo yabanje gutera amahane n’uwo muntu wamubwiraga ko afata ikarito irimo ubusa agashyiraho agatambaro kumweru maze akayishyira ahantu akaza kugaruka kureba amafaranga menshi aribube ahawe.

Alexis yamubwiye ko we akorera Yezu ibyo by’amagini atabigenderamo ariko bo bamubwira ko ibyo bakora byose babironka kubera Yezu. Alexi yahise ava aho yigira ahandi bakomeza kumuhamagara nyuma agarutse asanga aho yari yasize amafaranga ye 50 000 Rwf arayabura.

Si Alexis wenyine byabayeho nubwo bamwe babanza kugira isoni zo kuvuga ibyababayeho. Mu murenge wa Gahara ho umuhungu w’umucuruzi baramuhamagaye nawe bamubwira ko bagiye kugwiza itunga maze bamusaba gufata amafaranga akayashyira ahantu akaza gusanga yikubye kabili.

Uyu mugabo yarabikoze maze asanga ibihumbi bitunu yashyizeho byabaye ibihumbi icumi, bongeye kumusaba gushyiraho menshi ubundi nawe ashyiraho 80 000Rwf agiye kureba asanga nta n’ifaranga na rimwe rihari.

Muri aka karere abantu benshi bamaze guhamagarwa n’abo bantu bagize ubwoba bakeka ko ari shitani ibahamagaye bagahita bafunga amaterefone yabo.

Uwitwa Muterambabazi yasobanuye ibyamubayeho muri aya magambo: “Nabonye nimero ntazi impamagaye ubundi nyitabye numva bavuga Ikirundi bambwira iby’amafaranga ko ngiye gukira mbita mvuga nti mu izina rya Yesu. Ubwoba bwaranyishe ndayifunga mbura aho nkwirwa nari nziko ari amagini”.

Nubwo akarere ka Ngoma gahana imbibe n’u Burundi kandi abo bantu nabo bakaba bavuga Ikurundi, hari abavuga ko ushobora gusanga ari Abanyarwanda bivugisha Ikirundi kuko biba bimeze nk’aho baba bakuzi ko ufite amafaranga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka