Ngoma: Barasabwa kutagura ibintu bitemberezwa mu muhanda byarakoze
Abatuye umurenge wa Kibungo barasabwa kwitondera kugura ibintu abantu baba batembereza bagurisha amafaranga make kuko biba birimo ibijurano byaguteza ibibazo igihe waba ubiguze ukabifatanwa.
Ibi bivuzwe nyuma yuko umugore umwe n’umugabo bafatanwe matera n’igitanda baguze byibwe maze nabo bakajyanwa kuri police ngo basobanure uko babibonye.
Uwimana Angelique na Baganizi Canisius nibo bafatanwe ibyo bivugwa ko byari byibwe bakabigura. Nyuma yo gusobanura aho babiguze n’ababibagurishije baje koherezwa kuri station ya police ya Kibungo ngo huzuzwe dosiye banisobanure.
Igitanda cyafashwe cyari kibwe kwa Dusabimana Aloys na matera yibwe kwa Hitamungu Steven bose batuye mu mudugdu wa Rubimba, akagali ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo.
Nyuma yo gufatwa, abaguze ibifatwa nk’ibijurano bahise bavuga ko babigurishijwe n’uwitwa Freddy Kagina na Ntuyenabo Jean Claude. Yaba abaguze ibijurano ndetse n’abakekwaho kuba barabyibye bakabigurisha bose bajyanwe kuri station ya police ya Kibungo ngo bisobanure.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyasemakamba, Baganizi Frederic, agira inama abantu bose kwirinda kugura ibintu baba bazereza kandi bibigurisha ku giciro gito cyane kuko akenshi biba ari ibyibano bikaba byabakururira ibibazo.
Matera isanzwe igura ibihumbi 40 ngo bari bayiguze ibihumbi bitanu, igitanda gihenze ngo bari bakiguze ibihumbi bitatu.
Umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba Birumvikana ati “ni ukwikururira akaga ndetse ukaba wanafatwa nk’umufatanyacyaha cyangwa ugakurikiranwa igihe uwabyibye abuze.”
Ubujura buciye icyuho bumaze iminsi buvugwa mu murenge wa Kibungo, aho abantu bagenda biba abandi nkuko byagenze kuri aba bibwe matera n’igitanda.
Mu nama iherutse guhuza abatuye uyu murenge n’ubuyobozi bwabo hafashwe ingamba zo kurushaho kwirindira umutekano hahashywa abajura nkabo hakorwa amarondo nta kudohoka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|