Ngoma: Bafatiye moto yari yibwe mu modoka yari ipakira ibyuma bishaje
Imodoka ziza gupakira ibyuma bishaje bigurwa ngo bijye kongera gukurwamo ibindi byuma nyuma yo kubitunganya mu nganda, zafatiwe ibyemezo nyuma yuko ubwo imwe yari itwaye ibi byuma mu ijoro yafatiwemo moto yari yibwe bayihishe muri ibyo byuma.
Izi modoka zasabwe kujya zipakira ibi byuma kumanywa bagacika ku kubipakira nijoro kandi bakabipakirira ahantu hazwi banabimenyesheje ubuyobozi.
Ibi byemezo bifashwe nama y’umutekano y’umurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma yateranye kuri uyu wa 10/09/2014 nyuma yo kubona iki kibazo cy’iyi moto yari yibwe igahishwa mu byuma bishaje mu modoka ibipakira.
Ubucuruzi bw’ibi byuma bishaje bwakomeje kuvugwaho guteza abantu ubujura ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo gukurikirana hakamenywa ugurishije icyuma ndetse n’umwirondoro we kugirango igihe bigaragaye ko kibwe akurikiranwe.
Ubusanzwe mu murenge wa Kibungo ibi byuma bipakirirwa ku ma site yaho babigurira harimo ahazwi nko ku Giturusu mu murenge wa Kazo, ahitwa ku Kinyinya, ndetse n’ahitwa Rond-Point.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert, yagize ati “Bariya babigura bagomba kuduha gahunda yabo yo kubipakira ukaba ari umunsi uzwi tuzi n’isaha yo kubipakira tukabanza tukamenya niba nta bikoresho by’abaturage byaba byibwe bikajyanwamo, kuko hari case zagiye zigaragara ugasanga hari abibye moto bayishyira mu byuma hagati.”
Ubucuruzi bwo kugura ibyuma bishaje usanga ababa batsindiye amasoko yo kugemura ibi byuma ku nganda zibitunganya harimo n’uruganda ruri mu karere ka Rwamagana, usanga nabo bashyiraho abakozi bityo bikaba bisaba ubushishozi mu byuma bagura kuko hari abiba ibikoresho bya bagenzi babo mu mago bakajya kubigurisha.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|