Ngoma: Ba rushimusi baratungwa agatoki ku gutuma umusaruro w’amafi ugabanuka
Ba rushimusi barobesha imitego itemewe irimo na super net baratungwa agatoki kuba nyirabayazana y’ihenda ry’amafi no kugabanuka k’umusaruro wayo mu biyaga bya Sake, Birira na Mugesera.
Aba barushimusi ngo bitwikira ijoro bakajya kuroba bakoresheje imitego yangiriza amafi mato nka za super net kuburyo bituma nta mafi akomeza kororoka.
Bamwe mu bagize amashyirahamwe y’abarobyi muri ibi biyaga bavuga ko babona amafi yaragabanutse kandi ngo yakagombye kwiyongera kuko bari bateyemo andi ndetse bakanafunga ibi biyaga mu mezi ane.
Umwe yagize ati “Nta mafi akiberamo iyo turoba tubona yaragabanutse rwose, ni nayo mpamvu ubona yatangiye guhenda. Ubundi ikilo twakigurishaga 600Rwf none urabona ko kigeze kuri 800Rwf. Hari na barushimusi barobesha super net ,abo nibo bazangiriza bakaroba izikiri nto zitarabyara ngo zunguke.”

Nubwo ariko iki kibazo cya barushimusi gikomeza kuvugwa, ngo buri koperative y’abarobyi iba ifite abantu bashinzwe umutekano w’ibiyaga banabihemberwa ngo hakiyongeraho n’izindi nzego zirinda ibi biyaga by’umwihariko. Ibi bikaba bitera urujijo ku kuba umuntu yaca mu rihumwe aba bantu bose baba barinze ibiyaga akaba yaroba nijoro.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubworozi n’ ubuvuzi bw’amatungo, Bugingo Gilbert, ubwo yabazwaga ku mpamvu abona yaba yaratumye umusaruro w’amafi ugabanuka, yavuze ko umusaruro w’amafi utagabanutse ahubwo guhenda kwayo kwatewe nuko abantu basigaye bayashaka ari benshi bigatuma ahenda.
Uyu mukozi yemeza ko agendeye ku bipimo afite akagereranya n’umwaka ushize abona umusaruro w’amafi uhagaze neza.
Yagize ati “Ku musaruro twari twiteze mu mwaka wose wa toni zigera hafi 90 z’amafi turabona tugenda tuwusatira kuko ubu tugeze kuri toni 60 mu gihe gito tumaze duteyemo amafi. Turemera ko barushimusi bahari kandi banangiza amafi ariko akenshi baba bari muri bariya barobyi bakabahishira; si byiza.”
Kurobesha imitego itujuje ubuziranenge ni kimwe mu cyatera igabanuka rikabije ry’amafi ndetse akaba yanacika mu kiyaga igihe nta ngamba zifashwe kuko iyo mitego ifata n’amafi akiri mato atarabyara bityo bikaba byayaca burundu.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|