Ngoma: Arashakishwa nyuma yo gushinjwa gufata umwana ku ngufu

Umugabo witwa Gatera yatorotse umurenge wa Ngoma yari atuyemo kuko ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 15, wiga mu mashuri abanza avuze ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mwana avuga ko yafashe Eric Gatera baturanye yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ahagana mu ma saa Yine z’ijoro, ubwo yavaga aho nyina yari amutumye isafuriya ku muturanyi we witwa Jacqueline.

Avuga ko igihe yari avuyeyo amanukanye n’uwo Gatera, bageze ahantu akamutera ubwoba akoresheje agafuni yari afite avuga ko natabyemera ari bumwice, arangije no kumusambanya amubuza kugira umuntu abibwira.

Kubera ubwoba yatinye gukinguza iwabo arara mu gikoni aho iwabo bamusanze yaraye, yanavuye amaraso nk’uko iwabo babyemeza ko yari yafashwe ku ngufu.
Iwabo bihutiye gutabaza ariko basanga Gatera yamaze gutoroka kugeza na n’ubu aho agishakishwa.

Umwana we yahise ajyanwa kwa muganga ariko kuri ubu akaba amerewe neza, nk’uko yabitangaje umuyobozi w’ikigo yigaho cya E.P Muzingira, ubwo yazaga kumusura no kumuhumuriza.

Ubuyobozi bw’akagari bwemeza ko Gatera usanzwe afite umugore n’abana batandatu, yahise atoroka amaze kumva ko byamenyekanye ko yafashe umwana ku ngufu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka