Ngoma: Afunzwe azira kwica inka ebyiri z’abaturanyi azikase amara

Biramahire Jean Damascene w’imyaka 25 wo mu kagali ka Nyinya, umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma kuva tariki 16/04/2012 afungiye kuri station ya polisi ya Kibungo azira gukata amara y’inka z’abaturanyi zigapfa.

Biramahire yemera icyaha akavuga ko yari yatumwe n’uwitwa Nkurunziza Vincent w’imyaka 30, yamwemereye kumuha amafaranga ibihumbi 50 nazica.

Nkurunziza nawe ari mu maboko ya police ariko we abihakana yivuye inyuma avuga ko nta gahunda yigeze agirana na Biramahire; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Mutabazi Keneddy.

Nzaramba Felicien na Mbunda biciwe inka ni abaturanyi b’abo bakekwaho icyaha cyo kwica izo inka. Yaba Abiciwe inka ndetse n’abakekwa kuba barazishe bose bemeza ko ntacyo bapfaga.

Kugira ngo Biramahire atabwe muri yombi byatewe nuko abaturage bamuketse maze nyuma yo gufatwa arabyiyemerera ubwe ko ariwe wabikoze.

Izi nka zapfuye tariki 14/04/2012 ni ikimasa n’inyana by’abantu babili batandukanye. Uwazishe yavuze ko yaje mu ijoro ryo kuwa 13/04/2012 akajya azikora munda acishije ukuboko mu nda y’amaganga ku nyana naho ku kimasa ho ngo yacishije ukuboko ahanyura amase maze acagagura amara munda yazo ubundi arigendera.

Ibyabaye ni ibikorwa by’ururgomo ntaho bihuriye n’ibikorwa byo kwibasira abacitse ku icumu muri iki gihe cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo mutindi ntasoni agira uziko benabo aribo bateje isi ingorane zituruka kubugome nkubwo kwica inka ntaho bitaniye no kwica umuntu.

pot.hg yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Njyewe birandenze kuko Umuntu utinyuka agakora ubugome bukabije abikoreye Inka nawe bamukate amara yumve ibyo yakoze ntakindi gihano mbona akwiriye.

yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka