Ngoma: Abunzi 2 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ruswa

Abunzi babiri bo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma batawe muri yombi na Polisi mu ntangiriro y’iki cyumweru bakekwaho kwaka ruswa y’amafaranga 10.000 umuturage bamwizeza kumuhesha isambu yaburanaga.

Faustin Rubayita na Grace Bayisenge basabye Josephine Murerehe ruswa y’amafaranga 10.000 bamwizeza kuzatsindira isambu yaburanaga n’umuturanyi we; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Murerehe avuga ko yabahaye amafaranga 4.000 mu gihe 6.000 bisigaye bumvikanye kuzayabona nyuma yo gusohoza amasezerano bagiranye.

Murerehe yisubiyeho kuko yabonye ari ukwibuza uburenzira bwe, bityo atanga amakuru kuri Polisi iza kubafatira mu cyuho, ubwo yabaha amafaranga yari asigaye.
Murerehe yashimye uruhare rwa polisi rwo kurwanya ruswa. Ati: “Iyo Polisi itaza kugira icyo ikora, amafaranga yanjye aba yarapfye ubusa.”

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege avuga ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kigomba kurwanya.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano batanga amakuru ku bantu bakora ibyaha kugira ngo batabwe muri yombi maze bashyikirizwe ubutabera.

Baramutse bahamwe n’icyo icyaha bakatirwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ushingiye ku ngingo ya 14 y’itegeko nimero 23/2003 ryo kuwa 07/08/2003 rirwanya icyaha cya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka