Ngoma: Abayobozi b’imidugudu bose bahawe telefone zizabafasha kunoza neza service batanga
Abayobozi b’imidugudu 473 igize akarere ka Ngoma kose nyuma yo guhabwa telephone zo gukoresha mu kazi kabo batangaje ko zigiye gutuma imikorere yabo izarushaho kunoga kuko ikibazo cy’itumanaho ari kimwe mu byari bibangamiye imitangirwe ya service kuri uru rwego.
Izi telephone zatanzwe ngo zigire uruhare mu kumeya ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage mu mudugudu harushaho kunoza service baha abaturage igihe ababagana cyane cyane ubuvugizi bwihuse ku bibazo birenze ubushobozi bwabo.
Umuyobozi w’umudugudu akoresheje iyi telephone yahawe bakunda kwita ko ari iya Kode, imuha uburenganzira bwo guhamagara abayobozi bose kugera ku rwego rw’intara batishyura nkuko byatangajwe. Ubundi iri tumanaho ryishyuye mu bayobozi ubundi ryagarukiraga ku rwego rw’akagali.

Rurinda Isaie ukuriye umudugudu wa Ruhama mu kagari ka Nyamagana ho mu murenge wa Remera avuga ko ikibazo cy’itumanaho ari kimwe mu byari bibangamiye imitangirwe ya service kuri uru rwego akaba ashimishijwe n’uko gikemutse.
Yagize ati “Umuyobozi w’umudugudu iyo umuturage yazaga kumugezaho ikibazo iyo yasanga kikurenze kandi kihutirwa byagoranaga kukigeza kubamukuriye. Ubu turashima ko icyo kibazo gikemutse ubu ntayindi mbogamizi igihari mu itumanaho kuko tubonye izi telephone zo guhamagarana tutishyura”.
Uretse abayobozi b’imidugudu 473 bahawe telephone, hari na telephone 14 zahawe abayobozi b’imirenge yose 14 igize aka karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko izi telephone uretse kuba zizatuma banoza service batanga, ngo zigiye kuzamura iterambere ry’abaturage binyuze kuri uyu murongo wagutse uzajya usangirirwaho amakuru y’iterambere n’ubunararibonye.
Yagize ati “Iri tumanaho mu mudugudu ni imbarutso yo kumenya ubuzima bw’igihugu cyane cyane ubushingiye ku mutekano, ni numwanya mwiza wo kuzajya kuvuganiraho n’abayobozi bandi kuri gahunda z’iterambere yaba abo mu murenge we cyangwa ahandi kuko iri tumanaho bazajya bishyura”.
Aba bayobozi b’imidugudu bahawe telephone basabwe gucunga neza izi telephone no kwirinda ko zakoreshwa mu bikorwa bibi cyangwa bitungura abaturage bahagarariye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|