Ngoma: Abaturage baturiye insengero babangamiwe n’urusaku rw’imiziki izamo

Abaturiye urusengero (Eglise Vivante du Jesus Christ) rwubatse munsi y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’imiziki iruvamo haba ku cyumweru cyangwa undi munsi habaye amateraniro n’amasengesho.

Aba baturage biganjemo abanyeshuri biga muri INATEK, abikorera ku giti cyabo muri ako gace ndetse n’abandi baturage muri rusange. Bavuga ko urusaku rw’ibyuma ruba rukabije ku buryo bigoye kurwihanganira.

Nisingizwe Oreste, ukora imirimo yo kwandikira abantu kuri mudasobwa haruguru y’uru rusengero, avuga ko iyo batangiye kuvuza ibi byuma bitamworohera gukora akazi ke kubera urusaku kandi ngo ntashobora kwitaba telephone igihe bamuhamagaye birimo kuvuga.

Yabisobanuye atya “Nk’ubu iyo imiziki iri kuvuga sinshobora kumvikana n’umuntu umpamagaye kuri terefone kandi wenda yendaga kumpa ikiraka ngo mbone amafaranga. Biba bivuga cyane bikabije ku buryo njye nibaza niba abasengeramo ntabarwara umutima babamo. birakabije.”

Abahaturiye bo bavuga ko bataruhuka mu masaha ya nyuma ya saa sita kuko iyo kuri uru rusengero batangiye gusubiramo indirimbo (repetition) ibyuma byabo bisakuza cyane ku buryo utasinzira bityo bakaba babona babangamirwa.

Hari bamwe babona ko Leta yajya iha insengero ibibanza byazo bitegereye ingo z’abantu kugira ngo hatabaho kubangamirana.

Ngiruwonsanga Frank yavuze atya “Izi nsenegro mu baturage zirabangamye. Nta wanze gusenga kuko ni byiza ariko hari n’ababangamirwa n’urusaku. Byakabaye byiza bigiye byitabwaho mu gihe baha insengero ibibanza kugirango ejo hatagira abaturage babangamirwa.”

Mu rwego rwo guca iki kintu cyo kubangamirana hagati y’abasenga ndetse n’abandi bari mu ngo ndetse no mu rwego rwo kubungabunga umutekeno, hari itegeko riherutse gutangwa rigena uko ibiterane byakorwa n’amasaha ya nijoro bitarenza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Natwe hano gasosi mugisura natwe gufute icyibazo nkicyo ,haciyeho nkumwaka tubinginga baranze kabisa baratubangamira igihe turi mungo zacu twabuze ubuvugizu kabisa urusengero nurwo mugisura urusengero rwabadive,mudutabare nukuri

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Natwe hano gasosi mugisura natwe gufute icyibazo nkicyo ,haciyeho nkumwaka tubinginga baranze kabisa baratubangamira igihe turi mungo zacu twabuze ubuvugizu kabisa urusengero nurwo mugisura urusengero rwabadive,mudutabare nukuri

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka