Ngoma: Abanyonzi baratungwa agatoki kunywa no gutwara ibiyobyabwenge
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratungwa agatoki kuba banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanabitwarira ababicuruza.
Muri iyi minsi abanyonzi bo mu mujyi wa Kibungo batakigirira ishyirahamwe barimo akavuyo ku buryo hari n’ababyihisha inyuma bagatwara ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo bamaze igihe kigera hafi k’umwaka batwara abagenzi nta mwenda w’akazi bagira kuko koperative yabo yasenyutse kubera ko abayobozi bayo bayibye amafaranga arenga miliyoni; nk’uko babivuga.
Abanyonzi bahakana ko banywa cyangwa batwara ibiyobyabwenge bavuga ko gutwara nta mwambaro w’akazi (ijile) bambaye ntacyo bitwaye kuko nta bibazo byari bwagaragare bitwe no kutambara ijile.
Aba banyonzi ariko nabo bemera ko hari abashobora kwihisha inyuma yo kunyonga bagakora amakosa kuko ngo buri wese yirwariza ntawe umenya ngo uyu ni umunyonzi cyangwa siwe. Ngo upfa kuba ufite igare uraza ugaparika ku iseta.

Umwe muri bo yagize ati “Ntitwamenya niba hari n’abajya bajyana ibiyobyabwenge kuko ntawe ureba undi buri wese arirwariza. Ubundi ibyo byarebwaga na koperative ubu rero ntawubyitaho”.
Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngoma bwafashe umwanzuro wo gufata ayo magare yose maze banyirayo bukazabatumaho ubundi bagakorana inama igamije gushyiraho komite yabo.
Polisi ivuga ko abanyonzi bahamagawe kenshi ngo baze babonane n’inzego za Leta n’iz’umutekano ngo bashyireho koperative ariko bakabura.
Mugihe abanyonzi batungwa gatoki ku biyobyabwenge, bagenzi babo batwara abagenzi kuri moto bo barashimwa ko bafatanya na polisi mu kugaragaza abatwara ibiyobyabwenge.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|