Ngoma: Abantu bane bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwiba ipikipiki

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo kuva kuwa gatanu tariki 01/06/2012 bakekwaho kwiba ipikipiki y’uwitwa Bonaventure Karuranga.

Karuranga yatezwe n’umwe mu bakekwa gushaka kwiba moto ye ubwo yatahaga iwe, mu gihe abandi batatu bari bihishe hafi aho, bahita bamukubita maze bamwambura moto barayijyana; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Abaturage babashije kubamenya maze bahanahana amakuru na Polisi y’igihugu ibasha kubata muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo na moto bibye bayisubiza nyirayo.

Baramutse bahamwe n’icyaha bakatirwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka icumi ushingiye ku ngingo ya 24 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yashimiye ubufatanye mu guhanahana amakuru hagati y’abaturage na polisi kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.

Yongeraho ko abanyabyaha bagomba kurya bari menge kuko abantu bose bahagurukiye kurwanya ibyaha bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.

Badege yagize ati: “Uyu munsi ntabwo wakora icyaha ngo wizere ko udatabwa muri yombi. Uko byagenda kose, utabwa muri yombi ugashyikirizwa ubutabera.”

Polisi itangaza ko yiyemeje gukomeza ubufatanye n’abaturage mu rwego rwo kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka