Ngoma: Abana babili bavukana batoraguye igisasu bakita imari kirabaturikana

Mukantwari Belthilde w’imyaka 17 na murumuna we Ayinkamiye Rose, bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade bakita imari y’injyamane (ibyuma bishaje bagurisha) maze kirabaturikana ariko ku bwamahirwe nta wapfuye.

Iki gisasu cyaturitse kuri uyu wa 23/12/2013 ahagana saa 14h15 nuko gikomeretsa aba bana ku maboko ndetse no mu maso. Aba bana ubu barwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo umuto akaba ariwe wari urembye kuko yamwangirije mu maso naho umukuru we yari araho abasha no kuvuga.

Nkuko aba bana babyivugira ngo ubwo batoraguraga iki gisasu, ngo bari bazi ko ari bimwe mu byuma byashaje bajya bakunda kugura ngo bijye gukorwamo ferabeto n’ibindi byuma.

Umukuru ngo yatangiye kugikubitaho umuhoro nuko ngo abona akantu kakadodo agakuruye nibwo cyahitaga giturika kirabakomeretsa.

Belthilde yagize ati “Twagitoraguye nuko turagifata tugihondesha umuhoro maze ubundi nkurura akantu karimo gihita kiduturikana hamwe na murumuna wanjye turiruka kiradutemagura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, nawe yemeje aya makuru maze avuga ko nawe yabimenye ubwo yari mu kazi atanga service niko guhita agera ahaturikiye iyo grenade nuko abageza kwa muganga.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda icyuma cyose babonye batakizi bakihutira guhamagara ubuyobozi kugirango barebe niba ari grenade cyangwa ikindi cyabagirira nabi.

Yagize ati “Ndakangurira abantu bose ko bajya birinda gukinisha icyuma babonye batakizi bakihutira guhamagara ubuyobozii maze igihe dusanze ari igisasu tugahamagara police”.

Ibyuma bishaje usanga bikunda gutoragurwa maze bikagurishwa ku biro hirya no hino mu karere ka Ngoma ndetse n’ahandi, ibi byuma byahawe izina ry’imari y’injyamani hamwe na hamwe.

Nyuma y’iri turika ry’iyi grenade abantu bari kwibaza niba mu gutoragura ibi byuma bajya kubigurisha batazajya bamwe batoraguramo za grenade zikaba zabaturikana.

Si ubwa mbere muri uyu murenge hatoragurwa grenade kuko mu gihe gishize mu kagali ka Birenga hatoraguwe grenade iri mu rukweto iruhande rw’inzira idateze. Iyaturikanye aba bana yo ngo yari mu gisambu badakunda guhinga ahantu hafi y’umukingo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka