Ngoma: Abakora mu materasi baburiwe ko uzongera gutwara imyaka y’abaturage azahanwa
Mu gihe abaturage bakorerwa amaterasi bari bamaze iminsi batabaza ko abakora muri ayo materasi aho basanze imyaka bayitwara aho kuyisubiza nyiri isambu, ubuyobozi bw’umurenge wa Remera ndetse n’ingabo babwiye aba bakozi ko uzongera kugira icyo atwara azabiryozwa.
Bimwe mu byo aba bakozi biba ngo ni imyumbati, amavoka, ndetse n’ibiti batemye bakabitwara bakabitwikamo amakara banyirabyo bavuga bakenda gukubitwa.
Aba bakozi bavuga ko biba ibintu by’abandi kubera inzara yabaga yabishe kuko rwiyemezamirimo wabo atabahembaga cyangwa ngo abahe ibiryo nkuko babyumvikanyeho none amezi akaba ngo ashize ari abili.

Umwe muri bo yagize ati “Ibiti byo urabibona tukabitwikamo amakara wenda umuntu akabona icyo arya umunsi umwe kuko havamo agafaranga. Imyumbati yo rwose nawe ushonjye ntiwakihangana. Nibakemure ikibazo cyacu barebe ko hari uwakongera.”
Umwe mu baturage bangirirjwe imitungo yagize ati “Twebwe aba bakozi batubujije uburenganzira ku byacu, ubu ntawe ubona imyaka bakuye aho bakoze amaterasi. Hari uwagiye kubabuza ejo bamuzamukana agasozi bashaka kumukubita.”

Umuyobozi w’umurenge wa Remera, Mukarukundo Victoire, uhereryemo aya materasi yagize ati “Nta muntu n’umwe wemerewe kugira ikintu cy’umuturage akoraho. Ibyo mukuye mu murima wabo ni ibyanyirawo ntimugomba kubifata. Uzafatirwa mu bikorwa nk’ibyo azahanwa n’amategeko.”
Aba bakozi bakora mu materasi bijeje abayobozi b’umurenge n’abayobozi b’ingabo ko ntawe uzongera gutwara ikintu cy’umuturage. Abayobozi nabo bizeza abo bakora mu materasi kujya babakurikiranira ibibazo byo guhembwa ndetse no kubona ibibatunga.
Tariki 22/10/2013 aba bakozi bakora mu materasi bari baretse akazi bavuga ko batakora bashonje.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo abantu bajyiye kwicwa n’inzara kubera amaterasi urugero;nkokubura ahobahinga nogusarurira riwe ibyobahinze ndetse no kubirandura bitezen’ibindi.