Ngo yishe umugore we atabigambiriye
Ntibimenya Theogene w’imyaka 45 utuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo, yishe umugore we amusunitse ariko atabishakaga.
Uyu mugabo n’umugore we Ujyiwabo Ancille wari ufite imyaka 42 ngo ku wa 28 Mutarama 2016 mu masaha y’ikigoroba bagiye kugabana amafaranga mu ishyirahamwe ryabo rya kawa, bavuyeyo baca ku kabari banywera amafaranga 1500.

Mu nzira bataha ngo umugore yabaye nk’utonganya gato umugabo we amubaza igituma amuca inyuma, umugabo ni ko kumuhirika umugore aragwa kuko hari ahantu habi hamanuka ku musozi wa Makwaza, umugore agera hepfo yapfuye.
Ntibimenya avuga ko ibyabaye atari yabigambiriye, dore ko bari biriwe neza ndetse no mu kabari bari basangiye, ariko mu gutwama umugore we amubwira ko, atari byo, atamuca inyuma ngo yaramuhiritse undi agendera ko.
Murekambanze Juvenal, umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko ibyabaye bose byabatangaje kuko urugo rwa Ntibimenya rwari rumwe mu ngo zibanye neza mu mudugudu wabo.
Akomeza avuga ko we ibyo kuba umugabo yacaga inyuma y’umugore atabyemera kuko ntabyo yari amuziho.
Ati “Ibyabaye twese byadutangaje ndetse ntidushidikanya ko iriya yari impanuka kuko rwari urugo ruzira intonganya rwose, kereka niba byabaga ntawe ureba ariko muzi ko ingo z’icyaro zitihishira twabonaga bakundanye ari amahoro mu kabari ntibasiganaga na rimwe.”
Nyabyenda Jean Damascène, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mihigo, naw e avuga ko nta na rimwe uyu muryango wigeze ugaragaza imibanire mibi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umrenge wa Mukindo, Moïse Ndungutse, arasaba abaturage kujya birinda intonganya cyane cyane igihe nk’icyo banasomye ku nzoga kuko hari ubwo zigukoresha ibyo utateguye.
Ariko kandi agasaba n’abaturage kujya batanga amakuru niba hari imiryango ibanye nabi, nubwo uyu bivugwa ko wari ubanye neza.
Ntibimenya Theogene ushinjwa kwica umugore we ubu ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara.
Nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye abana bagera barindwi, umukuru afite imyaka 17 naho umuto akagira 7.
Ohereza igitekerezo
|
uwomugabonababarirwe kuko atariyabi gambiriye rwose
mbanumva bitangaje kumva ngo umuntu yishe undi atabishaka! nigute aba atabishaka?yarangiza akabikora.
uwo mugabo niyihangane kuko yabikoze atabigambiriye,ahubwo narere abobana.