Ngeruka: Hasenywe inganda ebyiri ziteka kanyanga
Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abaturage, ku wa 10 Nyakanga, mu Karere ka Bugesera hasenywe inganda ebyiri zenga inzoga itemewe ya kanyanga zari mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka.
Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, avuga ko rumwe mu nganda zasenywe ari urw’uwitwa Nzeyimana Innocent.

Yagize ati “ Uyu mugabo yabimenye mbere maze tugeze iwe dusanga yatorotse ndetse atorokana n’inzoga ya kanyanga yari imaze kuboneka. Ubu akaba arimo gushakishwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano”.
Akomeza avuga ko abaturage babahaye amakuru ko muri ako Kagari ka Gihembe harimo urundi kagari hari urundi rw’iwitwa Sindayigaya Michel maze na ho bahita bajyayo.

Sebarundi ati “Twasanze batangiye guteka ku buryo twahise tubata muri yombi, ndetse tunamena bimwe mu byo bakoreshaga bateka”.
Muri urwo rwengero ngo bahasanze ingunguru eshatu, ibidomoro bitanu n’umufuka w’isukari byiyongera kuri litiro 500 z’inzoga y’ibikwangari bakoresha benga kanyanga.
Nubwo Polisi ikomeje kurwanya inasenya inganda zenga kanyanga, bamwe mu baturage ntabwo baracika ku kuyenga kabone nubwo ibihano ku bayikora n’abayicuruza bikomeje gukazwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
YAyayayaya eh burya abantu banywa kanyanga ni biriya banywa kweli kumbe bayita amazi yitorosho birakwiey kabsa ko police ibahagurukira kuko kuno ni ukwanduza ubuzima bwa bene kanyarwanda natgo wanywa biriya bintu ngo uzarambe ni nko kurya ibishingwe