Ngarama: Ngiruwonsanga yishwe azira kwiba ibigori
Ngiruwonsanga Jean Bosco w’imyaka 21 y’amavuko yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikabije azira kwiba ibigori mu murima w’uwitwa Munyengango Theophile ku gicamunsi cyo kuwa 26 Ukuboza mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo.
Ubwo twaganira ku murongo wa telephone, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba Senior Supt Benoit Nsengiyumva, yadutangarije ko ukekwa gukora ayo mahano ari uwitwa Munyengango Theophile akaba ari nawe nyiri uwo murima ubu ngo akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngaramba.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje atanga ubutumwa ku baturarwanda bose ko bakwiye kwirinda ikintu cyo kwihanira kuko bitemewe n’amategeko, ahubwo ko bakwiye kujya bitabaza inzego z’umutekano zibegereye.
Uyu nyakwigendera akimara gukubitwa yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya ngarama ari naho yaguye. Ubusanzwe uyu musore Ngiruwonsanga Jean Bosco yari mwene Gasana na Nibarere Beatrice, bakaba batuye mu Murenge wa Ngarama, Akagali ka Kirambi mu Karere ka Gatsibo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|