Ndererehe yafatiwe mu cyuho atetse kanyanga

Ndererehe Jean Bosco utuye mu Kagari ka Kagenjye, mu mudugudu wa Biryogo, mu murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi tariki 28/11/2011 atetse inzoga ya kanyanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yo kubona amakuru yavugaga ko Ndererehe yengaga inzoga ya kanyanga.

Yagize ati “dufatanyije n’inzego z’umutekano twamuguye gitumo, dusanga yatangiye guteka ariko inzoga itaraboneka”.

Ndererehe arabyemera akabisabira imbabazi ndetse akavuga ko atazongera kubikora kuko n’ubusanzwe yari yarabiretse.

Nkurunziza avuga ko ari ukubeshya kuko atigeze abireka namba kuko amakuru bafite ari uko Ndererehe yari amaze amaze arenga atanu ateka kanyanga.

Nkurunziza avuga ko kugeza uyu munsi bamaze kumena litilo zirenga ibihumbi bibiri za kanyanga, gusenya inganda zenga zirenga 14 ndetse no guta muri yombi abarenga 26.

Mu murenge wa Mayanjye, ufatiwe mu cyuho ateka kanyanga acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50, uyicuruza acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 25 naho uyinywa agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10.

Itegeko rihana abakora, abacuruza n’abanywa inzoga ya kanyanga ntirirashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana kuko rikiri mu nteko ishinga amategeko.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka