Ndego: Umwana w’imyaka 10 yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri arapfa
Umwana w’imyaka 10 witwaga Tuyishime Amiel wo mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Byimana mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri yitaba Imana.
Uwo mwana yarohamye ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo cya tariki 06/01/2014. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Ndego, Nsoro Alex Bright, yadutangarije ko uwo mwana yari yajyanye n’abandi bana batoya bagiye kumesera kuri icyo kiyaga, we ngo aza no kujya mu kiyaga atangira kogera ku kajerekani yari afite.
Mu gihe yari ari koga ako kajerekani yogeragaho ngo karamucitse gasa n’akigiye imbere aragakurikira, aza gufatwa mu isayo aheramo. Abandi bana bari kumwe na Tuyishime ngo bari bato ku buryo ntawari kubasha kumukuramo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego avuga ko aho abo bana bagiye gutabariza mugenzi wa bo byasaga n’ibyarangiye, dore ko n’abarobyi bagiye kumushaka bakabanza kumubura bakeka ko ari ingona yamutwaye. Gusa nyuma ngo baje kumubona mu masaha ya saa saba n’igice aho yari yafashwe mu isayo.
Ikiyaga cya Rwakigeri ni kimwe mu biyaga bya Parike y’Akagera bibamo ingona, ku buryo ngo abaturage babujijwe kucyegera, ariko hari abatabikurikiza ntibanabuze abana ba bo kujya kucyogamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego avuga ko nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma abaturage bajya kuvoma muri icyo kiyaga, kuko begerejwe amazi mu mudugudu. Byari biteganyijwe ko umurambo w’uwo mwana ujyanwa mu bitaro gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|