“Nararwanye sinakubiswe nk’uko FDU Inkingi ibivuga” - Uwimana

Uwimana Jeannette wo mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kirenga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu arabeshyuza amakuru yatangajwe na FDU-Inkingi ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari.

Uwimana avuga ko mu gitondo cya tariki 23/01/2012 yari ku kazi aho acururiza mu kagari ka Rambo, hanyuma umuyobozi w’akagari, Niyibizi Clementine, wari aho abwira abantu bari aho gutoragura amashashi yari anyanyagiye hanze. Aho kugirango nawe atoragure amashashi nk’abandi, Uwimana we yabwiye umwana wari aho ngo ayamutoragurire maze we ajya kuzanira umucuruzi bakorana imyenda amubikira.

Uwimana asobanura ko yahise yinjira iwe ntacyo yishisha ariko mu gihe yari arimo gufungura urugi yahise yumva Niyibizi (umuyobozi w’akagari) amubajijie ngo “kuki unsuzugura?” mu gihe undi agiye kwisobanura umuyobozi w’akagari ahita amusingira baragundagurana hivangamo n’abashinzwe umutekano (local defense) na wa mugabo Uwimana yari agiye guha imyenda biba uruvange. Aha hari nyir’imyenda gusa nta wundi wababonye.

Baje gukizwa n’abaturanyi bahuruye maze Uwimana atega moto yijyana kuri polisi ngo ibakize. Niyibizi yamusanzeyo maze polisi ihita ifunga Uwimana iza kumufungura mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Uko ikibazo cyakemutse

Nyuma yo gufungurwa, Uwimana yaje gusinyishwa urwandiko rusaba imbabazi umuyobozi w’umudugudu anemera ko azamusabira imbabazi mu nama y’abaturage ariko umugabo we, Nshimyumuremyi Eugene, ntashaka ko umugore we abikora ahubwo ngo azimuka agaruke ikibazo gikemutse.

Kugeza ubu ikibazo kizwi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Esperance Dukundimana, kuko tariki 25/01/2012 yaganiriye n’aba bategarugori umwe ukwe.

Esperance uvuga ko abaturage akenshi bagira imyumvire idahura n’iy’abayobozi ariko ko hari igihe abayobozi barangarana abaturage akaba ariyo mpamvu agiye kugishakira umuti bitarenze ejo akareba uri mu kuri.

Niyibizi Clementine.
Niyibizi Clementine.

Yongeyeho kandi ko mu gihe abaturage bagaragaje ukuri amategeko atazabogamira umwe muri bo. Ngo yaba umuyobozi azafatirwa ibyemezo yaba na Uwimana azabifatirwa.

Yaba ubuyobozi bw’umurenge, ubw’umudugudu cyangwa Uwimana, uwo FDU Inkingi yavuze ko yakubiswe akagirwa intere, bose barahakana ayo makuru bivuye inyuma. Uwimana we ubwe aragira ati “nararwanye sinakubiswe!” yongeyeho ko nta munyamakuru wigeze amubaza uko byagenze.

Uwimana yongeraho ko kuba iki kibazo cyarabaye bitavuze ko biba hose mu gihugu kuko ahandi hose yabaye yabanye neza n’abayobozi. Ati “umuyobozi umwe rero si we watuma u Rwanda ruhindura isura”.

Imibanire ya Uwimana na Niyibizi

Umwe mu baturage b’aba bagore, Jeanine Tuyisabe, avuga ko hashize iminsi umuyobozi w’umudugudu asutse umucanga mu irembo rya Uwimana avuga ko abifitiye uburenganzira. Indi mpamvu ngo ituma aba bategarugori batumvikana nuko Uwimana aherutse kujya kwaka icyemezo cy’amavuko mu murenge bamutuma inyemezabwishyu y’isuku n’umutekano maze agiye kuyibaza mu kagari bamutera utwatsi bamubwira ngo n’abandi ntibazihabwa.

Nshimiyimana Emmanurel, ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rambo, avuga ko igituma Uwimana na Niyibizi batumvikana ari ukutitabira gahunda z’abaturage kwa Uwimana bigahora bituma agirana ibibazo n’abayobozi.

Nshimiyimana agira ati “nta wari wamubona mu muganda, nta n’iyindi gahunda ajya yitabira, ibindi abikora ku gahato”.

Undi muturage wanze ko dutangaza izina na we avuga ko hari igihe Niyibizi akabya gucunga imibereho isanzwe y’abaturage nk’aho ajya gusuzuma niba imiryango ifite ubwisungane mu kwivuza agashaka no kugera mu byumba bararamo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka