Mwili: Babiri bafatanywe inyama z’isatura, impongo n’urukwavu

Uwihanganye Samuel na Kizora bafatanywe inyama z’isatura, impongo n’urukwavu mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza tariki 02/12/2013.

Abo bagabo bombi ngo baba ari bamwe muri ba rushimusi bahiga inyamaswa za Parike y’Akagera kandi bitemewe, bakaba ngo bahise bajyanwa muri iyo Parike bagifatwa.

Mu kagari ka Kageyo hakunze gufatirwa ba rushimusi bagiye guhiga inyamaswa za Parike y’Akagera mu buryo bunyuranye n’amategeko. Abari baherutse gufatirwa muri ako kagari bari mu bikorwa by’ubuhigi mu buryo bunyuranye n’amategeko muri Parike y’akagera bari 12, bakaba barafashwe mu kwezi kwa kabiri kwa 2013.

Abo bagabo bombi baramutse bahamwe n’icyaha cyo guhiga mu buryo bunyuranye n’amategeko bashobora guhanishwa ingingo ya 417 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zishobora gucika, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Polisi n’inzego z’umutekano ntibahwemye gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubushimusi kuko bigira ingaruka ku gihugu muri rusange kuko ba rushimusi baba bangiza ibikorwa bikurura ba mukerarugendo binjiza amadovize mu gihugu.

By’umwihariko ibikorwa by’ubushimusi ngo bibangamira inyungu z’abaturage batuye mu nkengero z’iyo Parike, kuko bagenerwa 5% by’umusaruro uva mu bukerarugendo buyikorerwamo, ari na yo mpamvu ngo badakwiye kwihanganira ba rushimusi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka