Mwendo: Umugore yinjiye mu kigo cy’ishuri atera umunyeshuri icyuma
Umugore ucururiza amandazi hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe rwo mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, yinjiranye icyuma mu kigo agitera umwana yahuye nawe.

Amakuru agera kuri Kigali Today yemeza ko uyu mugore witwa Nyiransabimana Alice yateye icyuma umukobwa witwa Mukeshimana w’imyaka 18 amuziza ko bagenzi be bamuririye amandazi azwi nka "Bangiya."
Mu kiruhuko cya saa sita nibwo abanyeshuri bagiye kugura izo bangiya, zikorwa mu ifu y’imyumbati, ariko bageze aho acururiza hafi y’ikigo bahita baterura indobo irimo izo bangiya barazirya.
Mu kwihimura n’umujinya mwinshi, Nyiransabimana yazanye icyuma yinjira mu kigo, ahura na Mukeshimana bwa mbere ahita akimutera ku rushyi rw’akaboko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko uyu Nyiransabimana yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Byimana. Yavuze ko umunyeshuri atakomeretse cyane, kuko yahise avurwa agasubira kwiga.
Yavuze kandi ko basabye ubuyobozi bw’ikigo kukizitira kuko ari imwe mu ntandaro z’abinjira batabyemerewe.
Ohereza igitekerezo
|
Mbega umubyeyi gitoooooo. ni uugome kabuhariwe pe
ibintu birakomeye aho banjiya siguranwa ubuzima bwumuntu uwo nawe ubutabera bumikurikirane
Ni ibyago byabaye,teihanganishije ikigo,umunyeshuri n’umuryango w’uwakoze ibidakwiye!
Ikigo kigireho gukaza uburyo bwo gucunga abana nubwo bitoroshye!
mu ngamba kandi bashake uko bazitira ikigo!
Justice&peace are in Rwanda! That’s why the woman is at the justice!
Incidence like that doesn’t mean,there is no peace.
uwosi umubyeyi nibihemu
uwo mukenya iyo ajya kubarega koko ntamene amaraso hejuru ya turiya tuntu ubu se yungutse azongera kuzikorera he yewe
Ibi bintu biteye ubwoba pe! uyu muntu utinyuka kuvusha amaraso umwana mu Rwanda! hejuru ya bajiya,iyo yishyuza ikigo ko abana bareberwa n’ikigo ago kujya kwica? ikindi nacyo kitoroshye abo bana batinyuka kwambura Ku ngufu ni abajura nabo bahanwe. kuko bazavamo amabandi ikindi gihe. nibigishwe indangagaciro na kirazira. Ku byerekeye abayobozi b’ikigo nabo bafite uburangare ariko ntibyoroshye gucungira abanyeshuri Ku gasozi(nta fense cg gate)
mwirinde cyanee!!!
hey brothers and sisters ? sha biteye ubwoba, , uwiyita umubyeyi? koko, sha buri muntu ajye yirinda , abagome ni uruhuri
Ariko,abobantubaracyabamurwanda.Akatirwe,afungwe.
Ibintu ni danger ubundi kera igitsina gore cyarangwaga nimuhwe
Mana we ndumiwe koko sinarinziko mu Rwanda rwacu hakiri ubugome bugezaho umuntu w’umubyeyi koko gusa police ikomeze ikore akazi kayo bamugenere igikwiriye arko abanyarwanda dukomeze dusege Imana ice ibyobintu mubantubayo kdi ababyeyi bagebagerageza kwiyegereza abana babigishe bakiri murugo bizatuma uburere bwiyogera ku b’Abana
Ariko,ibaze nkibi bintu bivugwa urwanda umuntu akinjira mukigo kishuri agatera umuntu icyuma,mugihe urwanda rubarirwa mubihugu icyenda kwisi bifite umutekano mureke twese duharanire umutekano wigihugu cyacu.