Mutete: Ari mu maboko ya polisi azira gutema umuturanyi we

Umugabo witwa Nkunzimana Alphonse wo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi azira gutema umuturanyi we witwa Iradukunda Herena.

Amakuru atangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mbonyi Paul avuga ko uyu mugabo yasanze umuturanyi we mu rugo maze akamutema mu mutwe no ku munwa akoresheje umupanga.

Uyu mugabo uri mu maboko ya polisi yatangarije inzego z’umutekano ko uwo mugore yatemye yamuhoye ko amujugunyiye isahani ariko ntiyagira irindi jambo yongeraho ngo kuko ajunjamye cyane.

Ngo nta kindi yatangaje yaba yamuhoye ngo kuko nta kindi bapfaga nk’uko abaturanyi babo babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Mbonyi Paul yasabye abaturage kutihorera uwaba afitanye amakimbirane na mugenzi we akabimenyesha ubuyobi bukabafasha kuyakemura.

Iradukunda Herena watemwe yahise ajyanwa kwa muganga ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Gaseke.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka