Musheli: Kanyanga bayita “akantu” mu rwego rwo kujijisha

Abaturage b’umurenge wa Musheli mu karere ka Nyagatare bavuga ko kanyanga ihaboneka ndetse harimo na bamwe mu bayobozi bayinywa ari nayo mpamvu idacika burundu. Abenshi ngo bayita akantu mu rwego rwo kujijisha ubuyobozi.

Hamwe mu habobeka Kanyanga nyinshi ni mu mudugudu wa Kibirizi akagali ka Kibirizi hateganye n’igihugu cya Uganda. Ngo nubwo bayinywa bihishe, harimo na bamwe mu bayobozi bayisomaho uretse ko atari bose.

Kanyanga igera aha Kibirizi ngo iba iri mu bwoko bubiri ndetse n’ibiciro ngo bigenda bitandukana bihereye ku buryohe bwayo. Iryoshye bita “Gafuro” ngo igura amafaranga 700 agacupa ka fanta naho iyindi bita “Kibako” ikagura 500.

Buri kwezi mu karere ka Nyagatare hamenwa ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief waragi.
Buri kwezi mu karere ka Nyagatare hamenwa ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief waragi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musheli nabwo buhamya ko ikibazo cy’ibiyobwange cyane inzoga ya Kanyanga bihagera biturutse Uganda.

Habyara Justin umukozi w’uyu murenge ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage avuga ko hari abitwikira ijoro bakayizana kuyicuruza mu murenge wabo n’ubwo hari ingamba zikarishye zafashwe. Ngo hahora hakorwa urutonde rw’bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bagashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Zimwe mu ngaruka abaturage bavuga ko ziterwa no kunywa ibiyobyabwenge ngo harimo intonganya n’amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa. Ubu mu karere ka Nyagatare ufashwe acuruza Kanyanga aburanishirizwa mu mudugudu aho atuye kugira ngo abaturage babone ingaruka mbi zo kuyicuruza.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka