Musenyeri wa Anglican i Byumba yarokotse impanuka
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Umushumba w’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR) muri Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka, ku bw’amahirwe arayirokoka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Imodoka ya Musenyeri Ngendahayo yakoze impanuka iracuranguka nyuma yo gusekura umukingo, ubwo we n’umuntu umwe bari kumwe muri yo baturukaga i Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi.
Imbuga nkoranyambaga z’inshuti za Musenyeri Ngendahayo zivuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze mu gasantere ka Rukomo muri ako Karere ka Gicumbi.
Musenyeri Ngendahayo n’uwo bari kumwe bombi bavuyemo badakomeretse bikomeye ndetse bahita bataha, n’ubwo imodoka yo yangiritse cyane.
Ohereza igitekerezo
|
Shimwa MANA warinze umugaragu wawe Emmanuel Ngendahayo.
IMANA ishimwe kubwo kuturindira Umushumba , Kandi natwiraturinze.
Imana is hamwe kubwo kurinda nyiricyubahiro wacu(Yesu we uri intwari)
Imana is hamwe kubwo kurinda nyiricyubahiro wacu(Yesu we uri intwari)
Nukuri Imana ishimwe kubwa musenyeri satani ntabubasha afite kubaskozi bimana kdi Imana ukomeze kubana nawe!
IMANA ISHIMWE YO YATURINDIYE UMUSHUMBA.
Imana yakoze imirimo ikomeye iturokorera aba benedata.Ihabwe icyubahiro ,Turanezerewe.
Imana ihabwe icyubahiro kubwo kurinda impanuka Nyiricyubahiro n’uwo bari kumwe.
May God’s name be glorified.
Imana yakoze yaturindiye umubyeyi tuyihaye icyubahiro
Imana izi kurinda disi reba ukuntu umudamu yapfuye mumyaka ishize agiye byamarabira nawe akaba yarahise acaho Imana ntiyashatse ko abana bahita baba imfubyi nishimwe
Imana ishimwe ko yabarengeye.