Musebeya: Imvura yahitanye umuntu inangiza byinshi

Uruhinja rw’ukwezi kumwe rwo mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe rwitabye Imana ruzize imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 04/03/2012 muri ako karere. Ibindi byangiritse ni amazu 23, ihene 22, ingurube 19 n’intama 2.

Muri uwo murenge haguye imvura irimo amahindu ikaba imaze no kwangiza ibintu bibarirwa muri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musebeya.

Muziranenge Odette, umwe mu baturage bo muri uyu murenge yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye imvura irimo urubura rungana rutya! Ubwo urubura rwaraje rwirunda mu nzu icyakora mbasha kuvanamo abana gusa nta kindi kintu navanyemo ari ibishyimbo, amasaka ibiro 300, inkoko 8 n’inkwavu 3 byarapfuye”.

inzu zo mu murenge wa Sebeya zasenyuwe n'imvura
inzu zo mu murenge wa Sebeya zasenyuwe n’imvura

Kuwa kabiri tariki 06/03/2012, abayobozi b’akarere bari kumwe n’abo mu nzego z’umutekano bagiye kwirebera ibyangijwe n’iyi mvura no guhumuriza abaturage. Aba bayobozi bijeje aba baturage ko bazabahora hafi muri ibi bihe barimo gusa babasaba gutekereza ku miturire yabo.

Mukarwego Immaculee, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe yagize ati “Turabanza dukemure ikibazo cy’imuturire. Namwe murabibona ko mutuye nabi. Mugomba kujya ku midugudu natwe tuzabazanira imashini zibumba amategura.”

Umurenge wa Musebeye ni umwe mu mirenge igizwe n’imisozi ifite ubutumburuke bwo hejuru mu karere ka Nyamagabe.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka