Musanze: Yafatanwe amafaranga y’amahimbano avuga ko ari umushahara yari yahembwe
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23, ari mu maboko ya polisi y’akarere ka Musanze, akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko yafatanywe inoti 11 z’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda.
Uyu musore watawe muri yombi ku wa gatandatu tariki 16/11/2013, yafatiwe mu kagali ka Mburabuturo, umurenge wa Muko akarere ka Musanze, akaba avuga ko ubusanzwe ari umufundi ukorera mu mujyi wa Kigali, naho amafaranga yafatanywe akaba ari umushahara yari yahembwe.
Nk’uko bisobanurwa na polisi, ngo uyu musore yagiye kugura ibintu mu iduka, maze umucuruzi ntiyashira amakenga ayo mafaranga, niko guhamagara polisi atabwa muri yombi atyo, gusa ngo iperereza riracyakomeje ngo ukuri kw’ayo mafaranga kugaragare.

CSP Francis Gahima, ukuriye ubugenzacyaha mu Majyaruguru akaba n’umuvugizi wa polisi muri iyi ntara, avuga ko aya mafaranga agomba gupimwa na banki nkuru y’igihugu, yakwemeza ko ari amahimbano uyu musore agakorerwa idosiye agagukurikiranwa n’amategeko.
Yongeraho ko abantu bakwiye kwirinda imikorere nk’iyi bagamije indonke, kuko ngo polisi iri maso hamwe n’izindi nzego kandi biteguye kubata muri yombi bagakurikiranwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|