Musanze: Ushinzwe umutekano birakekwa ko yapfuye azize inkoni yakubiswe
Umugabo witwa Ndahayo Casmir, wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bamusanze yapfuye bikekwa ko yakubiswe inkoni kugeza ashizemo umwuka.
Ni amakuru yamenyekanye tariki 9 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho umurambo w’uwo mugabo abaturage bawusanze hafi y’umuhanda mu masaha y’urukerera.
Mu makuru Kigali Today yamenye, ni uko uwo mugabo wari hamwe n’undi mugenzi we, ubwo bageraga ahitwa i Nyarubande mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, bahuye n’agaco k’abanyarugomo, barabakubita bikomeye, we bimuviramo gupfa mu gihe uwo mugenzi we bari kumwe, yakomeretse cyane ahita ajyanwa mu bitaro aho arimo kwitabwaho.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Kalimba Kalima Augustin, wagize ati: "Mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu harimo abamaze gufatwa. Bahise bashyikirizwa Polisi".
"Uwo muyobozi mu Mudugudu ubwo yicwaga ntabwo yari ari mu kazi. Abaturage bagendaga mu muhanda mu ma saa cyenda z’urukerera bakibona umurambo urambitse hafi y’umuhanda bihutiye gutabaza. Birakekwa ko yaba yishwe mu masaha y’ijoro, iperereza riracyakomeje".
Gitifu Kalimba yahumurije umuryango wa Ndahayo, aboneraho no gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, n’igihe hagize ibyo batumvikanaho bakajya babimenyesha inzego zibegereye zikabakiranura.
Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutabara umuntu wese babonye uri mu kaga.
Abantu babiri mu bakekwaho uruhare muri urwo rugomo rwavuyemo urupfu rwa Ndahayo, bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bari kuri Polisi, sitasiyo ya Cyuve nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabitangaje.
Ohereza igitekerezo
|