Musanze: Umwe yitabye Imana ubwo bari bagiye gufata umujura
Nteziryayo Emmanuel w’imyaka 22 afungiye gutema abantu babiri umwe agahita ahasiga ubuzima, ubwo bari baje kumuta muri yombi yibye ibirayi.
Ubwo Nteziryayo yarimo yiba ibirayi mu mirima y’ibirayi, Nkurunziza Emmanuel na Ndayambaje Emmanuel bagiye kumuta muri yombi ahita afata umupanga arabatema, Nkurunziza Emmanuel ahita ahasiga ubuzima, naho Ndayambaje we arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Uyu mugabo utuye mu kagali ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akarere ka Musanze, yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, ahita yemera icyaha ndetse anasaba imbabazi avuga koatazongera.
Uyu mugabo kandi ngo si ubwa mbere akora icyaha cyo gutemana, kuko n’ubundi yari amaze igihe gito afunguwe, ashoje igihano yari yahawe azira gutema umuntu.

Hari undi musore w’imyaka 21witwa Bushakiro utuye mu kagali ka Garuka, umurenge wa Musanze akarere ka Musanze, watemye umuvandimwe we witwa Mbanzabugabo, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru, Spt Francis Gahima, arasaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare maze abantu nk’aba bagatabwa muri yombi, kuko n’ubusanzwe baba bazwiho kurangwa n’amakosa aturuka ku myitwarire mibi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mu byukuri birababaje ariko icyo navuga nuko abantu nkabo police yasanja ibanza yabaha ikiboko kuko kubafupfa ntibihagije
it has become a habit in rwanda and what i can add on is 2 inform all rwandase 2 be update if that case happens they rush to call the police
Ese bose bitwaga ba Emmanuel?