Musanze: Umwe yasize ubuzima abandi 19 bakomerekera mu mpanuka
Umuntu umwe wagendaga n’amaguru yahitanywe n’imodoka yamugonze naho 19 bari bayirimo barakomereka, cyakora ngo umunani muri bo bakaba ari bo bakomeretse bikabije, bakaba barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 15/07/2013, yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ifite umuvuduko munini, maze taxi minibus yakoze impanuka yagerageza kuyihunga ikagonga umunyamaguru akahasiga ubuzima abandi barimo bagakomereka, nk’uko byasobanuwe na CSP Francis Gahima, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda minini Musanze-Kigali mu mudugudu wa Kiryi, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze, ikaba yari itwaye abaturuka mi mirenge ya Gashaki na Remera yo muri aka karere.
Abaganga bakiriye izi nkomere, bavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugirango hatagira undi wiyongera kuwahise ahasiga ubuzima wavamo umwuka.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|