Musanze: Umusore yishwe ngo azira gushetera na mugenzi we amakipe y’umupira w’amaguru

Dushimana Gilbert w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Karebero mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko nimugoroba tariki 17 Werurwe 2015 yitabye Imana nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfuye gushetera amakipe (bakunda kwita “betting”) ariko ngo ntibashobore kumvikana.

Kuradusenge Protais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyivugiza, avuga ko nyakwigendera ubusanzwe yari inshuti na Nsengiyumva Cassien w’imyaka 21 ukekwaho kumwica.

Ngo ibyo gushyamirana byaturutse kuri betting bakoze ku mukino wa Arsenal na Monaco mu mikino ihuza amakipe yo ku mugabane w’Uburayi, umwe ngo aza kugira umujinya barwanira ku Gasentere ka Cyivugiza abantu barabakiza.

Akomeza avuga ko ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ari bwo Nsengiyumva yateze Dushimana hafi y’iwabo dore ko banaturanye amukubita ikintu ngo kimeze nk’icupa cyangwa ikoro mu mutwe bamujyana kwa Muganga ku Bitaro ya Ruhengeri aba ari ho ashiriramo umwuka.

Nizeyimana Prissirive, Umuyobozi w’Umudugudu wa Karebero ibi byabereyemo, avuga ko bimaze kuba, abo mu muryango wa Dushimana bashatse ukekwaho kwica nyakwigendera ngo bihorere ariko ku bw’amahirwe basanga Nsengiyumva yishyikirije inzego abasirikare bakorera hafi aho.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Nsengiyumva Cassien ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, Akarere ka Musanze aho arimo kubazwa n’ubugenzacyaha kugira ngo bumukorera dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Polisi ariko ntibyadukundiye.

Ubuyobozi bwo muri ako gace buvuga ko ari bwo bwa mbere muri ako kagari habaye ikibazo cyo kwicana ariko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ngo birahari cyane kubera ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karebero avuga ko uyu munsi bafitanye inama n’abaturage igamije kubakangurira gushyikiriza ubuyobozi ibibazo baba bafitanye na bagenzi babo aho kwihanira no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha nk’ibyo bikumirwe.

Mu mezi abiri ashize, abakobwa babiri bo mu Karere ka Musanze bishwe basambanyijwe ku ngufu, ibyaha usanga bifitanye isano n’ubusinzi.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ari buve/bumeneke.Koko Ubu aba basore ibyabo ni ibiki?Ngo betting?Ahanwe kbs

alias Murokore yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Bapyuye ubusa kuko ntanumwe Alsene Wenger azi

kabaka yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka