Musanze: Umusore wari umworozi yabonetse yapfuye bikekwa ko yishwe akubiswe inyundo

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 32 witwa Kaneza Innocent, ukomoka mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze aho basanze umurambo we ufite uruguma mu mutwe.

Niyibizi Aloys, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, aho uwo musore yapfiriye nyuma yuko yari yagishishije inka ze, avuga ko abaturage bahuruje ubuyobozi mu gitondo cyo kuwa mbere ku itariki 29 Nyakanga 2019, nyuma yo gusanga umurambo w’uwo musore hagati y’inka ze.

Agira ati “Umurambo wabonetse mu gitondo saa moya ubonywe na murumuna we ubwo yari aje ku mureba mu gitondo aho yarindaga inka ze. Ni ukuvuga ngo yari afite ahantu mu gashyamba yararaga arinze inka ze, yasanze nyine yapfuye biza kugaragara ko yakubiswe nk’inyundo mu mutwe”.

Nyuma yo kugeza uwo murambo mu bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma, abaganga bategetse ko uhita ushyingurwa nyuma y’uko babonaga wangiritse bikabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Niyibizi, avuga ko bikomeye kumenya impamvu yo kwicwa k’uwo musore usanzwe afite imyitwarire myiza mu baturage, avuga ko hari abari gukurikiranwa bakekwaho urupfu rw’uwo musore.

Agira ati “Aho mu murenge wa Musanze, ni ahantu yari yagishishije (yagiye kuragira inka). Yari afite inka ze zirindwi nta nicyo bazikozeho... urumva ko ari we bari bagambiriye guhitana, kandi abantu bose bamutangiraga ubuhamya ko ari umuntu witonda rwose. Ntabwo ari wa muntu ujya konesha imyaka y’abaturage ngo wenda nicyo bamuziza, oya, yari abanye neza n’abandi. Hari abakekwa bigeze no kumutangira, umwe yafashwe inzego z’iperereza zirimo kugira ngo zirebe ko hari aho yaba ahuriye n’urwo rupfu”.

Uwo Muyobozi, arasaba abaturage kuba ijisho rya mugenzi w’undi, batangira amakuru ku gihe, kandi bakaza amarondo banayitabira mu kurushaho kwirindira umutekano, kandi bakoroherana abafitanye ibibazo bakabigeza mu buyobozi kugira ngo bikemurwe mu mahoro.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB ku murongo wa Telefoni ntibyakunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka