Musanze : Umusore akurikiranweho gusambanya umwana maze akanamwica
Umusore witwa Hitimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kinigi mu karere ka Musanze, kuva tariki 18/12/2013, akurikiranweho ibyaha byo gusambanya umwana w’imyaka 13 nyuma akaza no kumwica.
Ubu bwicanyi bwabereye mu mudugudu wa Musingi, akagali ka Kagoho, umurenge wa Kinigi ho muri Musanze, aho basanze umwana w’umukobwa w’imyaka 13 witwa Uwamahoro Valentine yishwe akubiswe amabuye mu gahanga.
Nk’uko byasobanuwe na Gashashi Emmanuel se w’uyu mwana w’umukobwa, ngo ubwo uyu mwana yari mu kiraro cy’abarinzi barindaga umurima w’ibirayi, Hitimana yarahamusanze aramurwanya amufata ku ngufu, maze aza no kumwica.
Abaturiye uyu mudugudu, bemeza ibi bavuga ko ibimenyetso byerekana ko yabanje akamufata ku ngufu, kuko basanze umurambo wacujwe. « Biragaragara ko yabanje kumurwanya, kuko twasanze umwambaro w’imbere wacitse».
Hitimana kuri ubu ucumbikiwe na polisi hamwe n’abandi batanu bakurikiranweho ubufatanyacyaha, ntabwo yemera ibyo aregwa, ahubwo akavuga ko yumvise ko uwo mukobwa yapfuye, bakajya kumureba bagasanga niko byagenze.
N’ubwo abihakana, abaturanyi bavuga ko uyu musore asanzwe azwiho imico mibi, kuko hari n’ubwo yateye umuntu icumu agakatirwa gufungwa imyaka ibiri.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkubu umuntu nkuwo ko aba azwiho imico mibi nkiyo kukiyo yagiye akurwa muri sositete mberere zigihe ataramara abantu!! gusa birarababajeubutabera bukore akazi kabwo gusa icaha nikimuhama musa biye gukatirwa bundu bw’ umwihariko! umubyeyi wuwo mwana yihangame.IMANA IMWAKIRE MUBAYO.
Ariko mbega weeee!!! Manakoko uriya muziranenge yazize iki koko? Uriya mukenya iyo ajya gushaka inkumi yo gapfa adakize!! Leta izamuzane aburanire aho yakoreye icyaha ubundi afungwe burundu y’umwihariko. Uwo mwana Imana imwakire mu bayo. Muzatumenyeshe umunsi wo kumushyingura kdi n’ubuyobozi bw’akarere buzabe buhari uwo mwana aherekezwe mu cyubahiro. Ni inzirakarengane nukuri.