Musanze: Umusaza wari wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana

Nyuma y’uko tariki 24 Nzeri 2022 imbogo ebyiri zitorotse Pariki zigatera abaturiye Pariki y’Ibirunga, by’umwihariko abo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Semivumbi Felicien w’imyaka 70 zakomerekeje, yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.

Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki zarashwe nyuma yo kugerageza kuzisubizayo bikananirana
Imbogo ebyiri zari zatorotse Pariki zarashwe nyuma yo kugerageza kuzisubizayo bikananirana

SP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Kigali Today ko uwo musaza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022.

Yagize ati “Ni byo uwo musaza yitabye Imana aho yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK)”.

Izo mbogo zikimara gutera abaturage bo mu Murenge wa Shingiro zigakomeretsa uwo musaza, mu kubatabara inzego z’umutekano zafashe umwanzuro wo kurasa izo mbogo nyuma yo kugerageza kuzisubiza muri Pariki bikananirana, nk’uko SP Ndayisenga abivuga.

Ati “Ubusanzwe imbogo zisanzwe ziva muri pariki, ejo ebyiri zavuye muri Pariki zinjira mu murenge wa Shingiro zisanga uwo musaza arahira ubwatsi bw’amatungo, imwe iramukomeretsa ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, basanze ko yakomeretse cyane bamujyana mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK, ari na ho yaguye muri iki gitondo”.

Arongera ati “Zari zamaze kugera mu giturage kandi bigoranye kuzisubizayo, nyuma yo kugerageza umwanya munini kugira ngo babone uko bazisubizayo birananirana, hanyuma hafatwa umwanzuro wo kuzirasa kugira ngo hatagira abandi baturage zikomeretsa”.

Nyuma yo kuzirasa ngo RDB yarazitwaye, kugira ngo bajye kuzitaba aho basanzwe bataba amatungo yapfuye, mu kwirinda ko abaturage bashobora kuyarya akabagiraho ingaruka.

SP Ndayisenga yihanganishije umuryango wabuze umuntu, ariko asaba n’abaturage kwirinda kwegera izo nyamaswa mu gihe zatorotse Pariki.

Ati “Icyo tubasaba mu gihe babonye izo nyamaswa, ni ukwirinda kuzegera bakamenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare kugira ngo bazisubizeyo zitaragera kure. Turabasaba kwirinda kuba ari bo bashaka kuzisubizayo, mu kwirinda ko zabagirira nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka