Musanze: Umumotari yafatanwe ibiro 30 by’urumogi

Habamenshi Anastase w’imyaka 28 ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi na bagenzi be b’abamotari bo mu Mujyi wa Musanze bamufatana igipfunyika cy’ibiro 30 by’urumogi.

Ubwo Habamenshi yanyuraga mu Mujyi wa Musanze tariki 19/01/2015 yerekeza i Kigali, abamotari bashinzwe umutekano baramuketse baramukurikirana barebye igipfunyika afite basanga kirimo urumogi bahita bamushyikiriza Polisi ikorera kuri Sitasiyo mu Muhoza mu Karere ka Musanze.

Uyu mumotari yafatanywe urumogi na bagenzi be b'i Musanze.
Uyu mumotari yafatanywe urumogi na bagenzi be b’i Musanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hakizimana André ashimira abamotari icyo gikorwa cyiza bakoze cyo guhesha agaciro umwuga bakanagira uruhare rwo kurwanya ibyaha.

Agira ati “Muri iki gikorwa, abamotari bagaragaje uko abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano bakorana na Polisi mu rwego rwo kugabanya ibyaha. Abaturage bakwiye gukomeza uyu muco bahanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe igihe cyose baketse cyangwa babonye abakora ibyaha”.

Mu nama Polisi ikunda kugirana n’abamotari ibasaba kwirinda kuba igikoresho cy’abanyabyaha batandukanye cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagatungira urutoki polisi kugira ngo bafatwe.

Habamenshi aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda hashingiwe ku ngingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

N’abandi bacuruza ibiyobyabwenge bazafatwa.Bravo Police.

Rwego yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Aba bamotari bahesheje akazi kabo.Ibyo bakoze n’urugero rwiza.

Rwego yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Abandi bamotari hirya nohino mu gihugu bakwiye gufata urugero kuri aba bamotari bo mu karere ka Musanze.Igikorwa aba bamotari bakoze n’icy’ubutwari kuko bakijije abanyarwanda benshi cyane urubyiruko rwagombaga kwicwa n’urwo rumogi.

Abraham yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka