Musanze: Umukecuru yagonzwe na moto avuye guhaha

Nyiramagambo Petronile uri mu kigero cy’imyaka 55, utuye muri Mubona umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanzwe, yagonzwe na moto mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013, ubwo yambukiranyaga umuhanda, ava guhaha.

Ibyo umukecuru yari avuye guhaha byasandaye mu muhanda.
Ibyo umukecuru yari avuye guhaha byasandaye mu muhanda.

Uyu mukecuru wakomeretse ku maguru ndetse n’amaboko ariko mu buryo budakabije, avuga ko atabashije kubona moto, ahubwo yashidutse yagonzwe ndetse n’ibyo yari avuye guhaha byanyanyagiye mu muhanda.

Isanganya Emmanuel, umumotari wagonzwe uyu mukecuru, avuga ko umukecuru yambutse atarebye, gusa ngo yagerageje gukora uko ashoboye ngo atamugonga, ariko biranga amukoraho, niko gukomereka ku kuguru ndetse n’akaboko.

Nyuma yo kugonga uyu mukecuru, umumotari yahise ajya kumuvuza.
Nyuma yo kugonga uyu mukecuru, umumotari yahise ajya kumuvuza.

Avuga kandi ko yemera kuvuza uwo yagonze, ndetse akanamwishyurira ibyo asabwa byose, mu rwego rwo kugaragariza uwo yagonze ko nta bugome cyangwa se umutima mubi yabikoranye, ahubwo ari impanuka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe, ariko namwe murakabije kabisa, ubwo iyo ni inkuru koko Cyangwa? Ubonye iyo aba ari umukecuru wagonze moto?!!

Mucyo yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

uyu mukecuru yihangane ariko kandi namwer abanyamakuru imyandikire y’ikinyarwanda cyanyu ntabwo imeze neza nasaba kujya mubanza mwakosora amakosa agaragara muybo mwanditse kabisa namwe musubire munkuru zimwe na zimwe murebe ukuntu amakosa arim ari menshi.

sosthene yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka