Musanze: Ubujura bwiswe ‘Guta igikofi’ bwahahamuye abakorera mu mujyi

Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubera ubujura bubugarijwe bwahimbwe izina ryo “Guta igikofi”, kwamburirwamo abenshi mu baturage.

Ubwo bujura bukunda gukorerwa ku isoko rishya rya Musanze
Ubwo bujura bukunda gukorerwa ku isoko rishya rya Musanze

Ni ubujura bukorwa n’abantu babiri bahuje umugambi, umwe yinyuza ku wo bashaka kwambura agata igipfunyika kizingiyemo ibikarito bikase mu duce duto.

Icyo gipfunyika akenshi kiba kizinze mu mwenda w’igitenge, agita mu buryo bw’amayeri aho amuntu umuri inyuma atabasha kurabukwa ko bikorewe ubushake. Iyo umuturage agitoye, wa wundi wisigaje inyuma ahita amusaba ko bajya kugabana icyo batoye.

Ku bw’amayeri, wa mujura wasigaye inyuma asaba wa muturage ko bajya kugabanira ahantu hihishe nko mu ishyamba n’ahandi hatagera abantu, aho aba yavuganye na mugenzi we.

Ngo iyo bageze aho kugabanira, uwataye icyo gipfunyika ahita ahabasanga akabatera ubwoba avuga ko bamwibye, niko kubasaka bose akabambura ibyo bafite hanyuma ba bajura bakagabana ibyo bambuye wa muturage.

Nyirabaruta Christine, ni umwe mu batekewe umutwe ubwo yari avuye kubikuza amafaranga mu muri banki ashaka kuyoherereza umuvandimwe we. Amahirwe yagize umugambi wabo bajura uburizwamo n’abashinzwe umutekano.

Nyirabaruta avuga ko ubwo yari avuye kubikuza ayo mafaranga muri imwe mu ma banki akorera mu isoko rya Musanze, yabonye umusore yitoraguza agapfunyika, yihamagaza mugenzi we ugataye amubwira ko ataye amafaranga ugataye ntiyabyitaho arikomereza.

Uwo wagatoye yahise abwira uwo mugore ko atoye amafaranga kandi ko uyataye yagiye, amusaba ko bajya ahihereye bakayagabana.

Nyirabaruta avuga ko atigeze yemera ko bajyana aho uwo musore ashaka ko bajya kuyagabanira, avuga ko yamusabye ko bajya kuyagabanira mu isoko aho akorera.

Agira ati “Aho yansabye ko tujya kuyagabanira narabyanze musaba ko tujya mu isoko aho ndodera. Uwo musore akomeza kumpata ngo tujye ahandi ariko na wa musore wayataye yakomeje kugaruka, ariko simenye ko ari imitwe bari kunkina”.

Avuga ko byageze aho uwo watoye igipfunyika akemera ko bajya aho Nyibaruta akorera, bakaba ari ho bayagabanira.

Ati “Twinjiye mu isoko abagore nyuzeho kubera ko bari bazi ko abo basore ari abatubuzi, bongorera umwe mu ba sekirite bo mu isoko bamubwira ko bagiye kuntuburira. Nibwo umusekirite yaduhagaritse, ba basore bashaka kumurwanya nibwo bahise bafatwa babaka cya gipfunyika basanga ni ibikarito”.

Abaturage bavuga ko hamaze kwamburwa benshi bitewe n’ubwo bujura bumaze gufata indi ntera mu mujyi wa Musanze, banenga inzego zishinzwe kubahana zikomeje kubarekura mu gihe abaturage bazitungiye agatoki, nk’uko undi muturage witwa Ngerero Jean Damascene abivuga.

Ati “Ubu bujura bumaze kutuyogoza. Igituma bwiyongera ni uko tubereka Leta bafatwa mu minota mike ukamubona yidegembya yarekuwe. Biduca n’intege bigatuma duhitamo kwicecekera twirinda ko batugirira nabi”.

CIP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko Polisi yahagurikiye kurwanya ubwo bujura.

Ati “Polisi yamaze gukaza umutekano yongera abapolisi ahahurira abantu benshi nko mu masoko no muri gare, kandi abo bajura barafatwa, abafatwa barahanwa, tubashyikiriza RIB igahita ikora amadosiye.”

Abatungwa agatoki ni umubare munini w’urubyiruko rwirirwa rwicaye imbere y’isoko rya Musanze ntacyo rukora. Bikavugwa ko rwaba nyirabayazana w’ubwo bujura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kudakubita imbwa byorora imisega.Urabona ubu iminsi mikuru isoza umwaka iregereje.Ngo bari gushaka ay’iminsi mikuru...Izo mbwa uwafata imwe akayikuramo amabya yumva bose babireba,akayireka ikagenda àbasigaye bagira ubwoba.Nange muri iyi minsi banshikuje telefoni yange.Izo ngegera.

Ryinyoryingwe yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka