Musanze: Ntawinjira mu Murenge wa Kinigi batamuzi ngo agende aterekanye ibimuranga

Abatuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bavuga ko ibitero byabagabweho mu ijoro rishyira tariki 5 Ukwakira 2019 bigahitana abaturage 14, byabasigiye isomo ryo kwicungira umutekano, ku buryo ngo uwo babonye wese batamuzi muri ako gace bamusaba ibyangombwa.

Kazinka Jacques ni umwe mu bo ibyo bitero byagizeho ingaruka
Kazinka Jacques ni umwe mu bo ibyo bitero byagizeho ingaruka

Bamwe muri abo baturage bavuga ko ingaruka icyo gitero cyabagizeho ari nyinshi, urugero ni urw’uwitwa Kazinka Jacques icyo gitero cyatangiriyeho bamutera icyuma mu mutwe bamuvuna n’amaboko ndetse n’umugore we bamutera icyuma arakomereka bikomeye.

Ati “Bakigera mu muryango iwanjye barambwiye bati sohoka wa mushenzi we, uko nagasohotse umugore bahise bamukubita ibyuma asohoka avirirana. Ako kanya umwe muri bo yaraje ahita ankubita icyuma mu mutwe, nitura hasi amaboko bayahonda meze nk’uwapfuye”.

Uwo mugabo wamugajwe bikomeye n’abo bagizi ba nabi avuga ko Leta itigeze imutererana kuko ngo mu gihe kingana n’ukwezi yabaye mu bitaro bya CHUK, ngo Leta ni yo yamwitagaho.

Ati “Ubwo aho naguye naharaye meze nk’intumbi mu gitondo saa kumi n’ebyiri nibwo baje kundaruza basanga ngihumeka, bahise banjyana ku kigo nderabuzima biranga banjyana mu bitaro bya Ruhengeri, byanze nibwo banjyanye muri CHUK, namazeyo ukwezi mvurwa na Leta, ubu naramugaye ntacyo nkora”.

Bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi barafashwe
Bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi barafashwe

Nyuma y’uko abo baturage bagabweho icyo gitero, bavuga ko cyabahumuye bibatera kwishakamo ibisubizo mu kwicungira umutekano nk’uko bivugwa na Nzabahimana Adrien.

Agira ati “Baraje bica abantu birarangira, nyuma yaho nta kindi kintu cyongeye kuba tumeze neza. Twabikuyemo isomo rikomeye ubu dufatanya n’ingabo na Polisi kwicungira umutekano”.

Arongera ati “Icyizere cyaragarutse umutekano ni wose ntabwo basubira, nta n’aho baca natwe turiyizeye ntawakongera gupfa kutumeneramo. Ni ukuvuga ngo iyo umuntu ageze hano tutamuzi natwe abaturage turamutangira. Turamufata tukamubaza aho avuye uko yaba ari kose, yaba umugore cyangwa umugabo nta muntu uducika turi maso kandi isomo twararibonye nta kwirara”.

Mugenzi we w’umugore ati “Bikimara kuba twagiye tugira imbogamizi z’ubwoba bitewe n’ibyatubayeho, ubwo twakumva agakomye tukirukanka hakaba n’abaraye hanze. Ariko ubu umutekano ni wose ingabo na Polisi zirahari kandi natwe turi maso”.

Uyu witwa Hakizimana Emmanuel ni umwe mu bagabye icyo gitero akaba yarafashwe n'abaturage
Uyu witwa Hakizimana Emmanuel ni umwe mu bagabye icyo gitero akaba yarafashwe n’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gucunga umutekano no kwirinda uwabameneramo nk’uko bivugwa na Nuwumuremyi Jeannine uyobora Akarere ka Musanze.

Agira ati “Ku bufatanye bwa twese twiteguye ko ntawe ukwiye kongera kutumeneramo, abakomerekeye mu gitero baravujwe abaturage barongeye barisuganya ubuzima burakomeje. Gusa icyo dusaba Abanyakinigi ni ugutanga amakuru ayo ari yo yose burya amakuru aba ari ngombwa, bakwiye kwirinda kuvuga ngo inzego z’umutekano ziraturinze maze ngo biryamire”.

Abagizweho ingaruka n’ibyo bitero b’amikoro make bagiye bafashwa na Leta n’ibigo by’abikorera mu kubabonera ibyo kurya n’ibindi bikoresho bifashisha mu ngo zabo.

Kugeza ubu bamwe mu bagabye ibyo bitero baragenda bafatwa ari nako bashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baturange turabashimiye kumugambi mwiza bafashe Wo kwicungira umutekano kuko nibo bamenya amakurubvuba kurenza inzego zumutekano bafashe icyemezo kiza.

Bisangwa jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka