Musanze: Mu rugo rw’umuyobozi w’akarere harashwe amasasu ahitana umwana

Irumva Ganza Ritha, umwana w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice warerwaga n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, yahitanywe n’amasasu, ubwo abagizi ba nabi bateraga muri urwo rugo ahagana saa 18h30 tariki 06/01/2014, maze abandi bantu babiri barakomereka.

Mbuzukongira Jean Baptiste, umushoferi wa Mpembyemungu Winifrida uyobora akarere ka Musanze, yavuze ko ubwo yari atahanye ibirayi mu rugo, umukozi yaje kubivana mu modoka, yagaruka ari kumwe n’uwo mwana warimo wiga kugenda, agahura n’amasasu akamukomeretsa naho umwana agahita ahasiga ubuzima.

Mbuzukongira wahungabanyijwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atamenya niba ari amasasu cyangwa se ari grenade yatewe mu rugo rw’umukoresha we, kandi ko atabashije kubona abagizi ba nabi, kuko yahise yikubita hasi agasa nk’utaye ubwenge.

Yemeza ko yaje kugarura ubwenge ari uko polisi ihageze, maze agahita ajya mu modoka akagenda. Ati: “Ntabwo nari nanamenye ko umwana yapfuye. Naje kubimenya ari uko mbaye nk’uzutse, nkasanga bamuteruye bamujyanye mu nzu, nanjye nkahita mfata imodoka nkiruka”.

Uyu mugabo w’igikwerere, avuga ko uretse umwana witabye Imana, abandi bantu babiri bari murugo nabo bakomeretse, umwe akaba afite ibikomere mu nda, undi akabigira mu nda no ku kaguru.

Polisi ikomeje iperereza ngo aba bagizi ba nabi batabwe muri yombi.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka