Musanze: Inkongi y’umuriro itwitse amacumbi y’uruganda rwa Sima

Amakuru atangajwe n’inzego z’ibanze zo mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, aravuga ko mu ruganda rushya rwa Sima "Prime Cement Ltd ruherereye muri uwo murenge, mu ma saa kumi z’igicamunsi habaye inkongi y’umuriro yafashe inzu zabagamo amacumbi y’abatekinisiye.

Icyabiteye ngo ni imiterere y’amashanyarazi (installation) itari imeze neza hahiramo ibiryamirwa (matelas) n’ibindi bikoresho binyuranye byo mu nzu.

Polisi yahise itabara izimya iyo nkongi, hakaba hataramenyekana agaciro n’ingano y’ibyangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana itabare aba Bantu kuko igikorwa cyabo Ni ingirakamaro kuko ubu nari narahagaritse kubaka kubera ihenda rya sima.

SIBORUREMA Protais yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

sha nange rwose ntyo

zazazaza yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka