Musanze: Inkongi y’umuriro itwitse amacumbi y’uruganda rwa Sima
Amakuru atangajwe n’inzego z’ibanze zo mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, aravuga ko mu ruganda rushya rwa Sima "Prime Cement Ltd ruherereye muri uwo murenge, mu ma saa kumi z’igicamunsi habaye inkongi y’umuriro yafashe inzu zabagamo amacumbi y’abatekinisiye.
Icyabiteye ngo ni imiterere y’amashanyarazi (installation) itari imeze neza hahiramo ibiryamirwa (matelas) n’ibindi bikoresho binyuranye byo mu nzu.
Polisi yahise itabara izimya iyo nkongi, hakaba hataramenyekana agaciro n’ingano y’ibyangiritse.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana itabare aba Bantu kuko igikorwa cyabo Ni ingirakamaro kuko ubu nari narahagaritse kubaka kubera ihenda rya sima.
sha nange rwose ntyo