Musanze: Imvura idasanzwe yangije ibintu birimo amazu 38
Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013, yangije imyaka y’abaturage, yangiza amazu 38 ku buryo yose agomba kongera gusakarwa, ndetse inagusha amapoto ane y’amashanyarazi mu tugari tubiri two mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Iyi mvura yatunguye abaturage, yibasiye imidugudu itanu yo mu kagali ka Mudakama ndetse n’akagali ka Murago, aho imyaka irimo ibishyimbo, ibirayi ingano, ibigori n’ibishyimbo yose yangiritse.
Abaturage bagaragaje ko bakeneye ubufasha ku buryo bwihuse, kuko amabati y’amazu yabo yatobaguritse kubera amahindu menshi yari muri iyo mvura, maze akangiza bikomeye isakaro ku buryo ryose rigomba gusimburwa.
Imyaka y’abaturage yangijwe cyane n’urubura, ku buryo nta musaruro ufatika bashobora kuzakura mu mirima yabo. Nsengimana Aimable uyobora umurenge wa Gataraga avuga ko bihutiye gutabara no gufata mu mugongo abaturage.
Yavuze ko abaturanyi bafite amazu atarangiritse bakwiye kuba bacumbikiye abandi, kugirango bose bazahabwe ubufasha bushoboka, maze bakomeze ubuzima bwabo bisanzwe. Yakanguriye kandi abaturage kutegera imyuzure ituruka mu birunga kuko iba ifite imbaraga ku buryo yateza impanuka.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|