Musanze: Imodoka yishe abantu babiri ibasanze mu rugo

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w’imyaka 48. Ubwo yari ageze muri karitsiye iri mu mujyi wa Musanze, ahitwa mu Cyanika, uwo mushoferi yananiwe gukata ikorosi, ata umuhanda wa kaburimbo, ahita yinjira mu rugo ruri hafi yawo, agonga abana babiri b’abahungu bari mu mbuga, bahita bapfa.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru agira ati: "Ni abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 16. Bari kumwe bari mu mbuga y’urwo rugo, ari na ho iyo modoka yabasanze irabagonga bahita bapfa. Bikimara kuba Polisi yahise ihagera, irasuzuma; igira ngo ishakishe icyateye iyo mpanuka, biba ngombwa ko dupima n’umushoferi, ibipimo bigaragaza ko yasomye ku bisindisha. Bikekwa ko n’ibisindisha yanyweye byaba biri no mu mpamvu zaba zateye impanuka".

Iyi mpanuka yanakomerekeyemo abandi bantu babiri, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Polisi iburira abatwara ibinyabiziga bafite uburangare, cyangwa banyoye ibisindisha, kuko bateza ingaruka zitandukanye, harimo n’impanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bikanangiza byinshi.

SP Ndayisenga agira ati: "Polisi iburira abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bigira uruhare rukomeye mu guteza impanuka zigoye kwirindwa. Turongera kwihanangiriza kandi twibutsa abashoferi ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda uburangare mu gihe batwaye. Turabamenyesha ko mu gihe babirenzeho, hari ibihano biteganywa n’amategeko, harimo no kuba umushoferi ashobora kwamburwa uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, mu gihe bigaragaye ko yagiriwe inama kenshi akabirengaho. Ibi abantu bakwiye kubimenya, bakabyirinda".

Akomeza kwibutsa abantu ko impanuka ziteza ibihombo, yaba kuri ba nyiri ibinyabiziga n’ibyo biba byangije iyo bikoze impanuka.

Imirambo ya ba nyakwigendera, yahise ijyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ikorerwe isuzumwa, mu gihe umushoferi we yashyikirijwe Polisi sitasiyo ya Muhoza kugira ngo iperereza rikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese haricyo ndasobanukirwa muzamfashe kubyumva iyo bavuzengo baryanye umurambo kuwusuzuma kandi icyamwishe kigaragara kizwi baba bari gusuzuma ibiki?

Niyonteze jean yanditse ku itariki ya: 13-03-2022  →  Musubize

Icyamwishe kirazwi ariko hari inzego zigomba kubyemeza

Sixbert yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Icyamwishe cyemezwa na muganga. Haramutse hakenewe kubigaragaza mu rukiko udafite icyo cyemezo cya muganga watsindwa.

Petit yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka