Musanze: Imodoka yinjiye mu nzu y’umuturage ikomeretsa umuntu umwe

Mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yinjiye mu rugo rw’umuturage igonga abagore babiri hakomereka umwe wajyanwe mu bitaro.

Nyiri inzu witwa Murekatete Jeanne yatangarije Kigali Today ko yari iwe mu nzu, yumva ikintu kirakubise. Ngo yahise ashaka uburyo asohoka, asohokera mu muryango wo mu gikari ugera hanze asanga ni imodoka igonze inzu ye.

Ati “Imodoka yakataga igana ku ruganda rusya ingano rwa Etiru ikubita ibisima byo ku muhanda harimo n’icy’amazi, iraza yinjira mu nzu iwanjye. Nari nicaye mu nzu numva ibintu birakubise mbona inzu igiye kungwaho, nahise nsohokera mu muryango wo mu gikari”.

Arongera agira ati “Iyo modoka yahise ikubita inkingi z’inzu igisenge kirariduka, igonga umugore udodera ku ibaraza ry’iyo nzu witwa Uwera Gaudiose wari kumwe n’undi wari waje kudodesha.”

Uwera wakomeretse yahise agezwa mu bitaro.

Uwo mugore avuga ko Polisi yahise ihagera ipima ahabereye impanuka, aho Polisi yasabye uwo mugore kuzindukira ku biro byayo kuri Sitasiyo ya Muhoza mu rwego rwo kumufasha gukurikirana icyo kibazo harebwa n’ibyangiritse kugira ngo yishyurwe.

Nubwo uwo mugore yasabwe gukurikirana ikibazo cy’inzu ye yagonzwe, avuga ko afite impungenge z’inzu ye yangiritse kandi ari yo isanzwe imutunze n’umuryango we dore ko yayikoreragamo n’ubucuruzi.

Mu gihe hataragaragazwa igiciro cy’ibyangijwe n’iyo mpanuka, Murekatete aremeza ko hangiritse byinshi birimo n’ibikoresho byo mu nzu.

Ati “Inzu yangiritse, igisenge cyahise kiriduka n’ibyarimo byangiritse, imashini yangiritse intebe zari mu nzu zavunaguritse, n’ibindi bintu byari mu nzu byose byuzuyemo amabuye. Mfite ikibazo gikomeye kuko iyo nzu ni yo yampaga ibirayi by’abana”.

Nyuma y’iyo mpanuka nyiri inzu avuga ko nyiri imodoka yamwegereye amubwira ko adakwiye kugira impungenge kuko iyo modoka ye ngo ifite ubwishingizi bumufasha kuriha ibyo yangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka