Musanze: Imodoka yaguye mu manga umuntu umwe arakomereka bikomeye

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye.

Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga muri Centre ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze.

Iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu manga y'umusozi nko muri metero ijana
Iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu manga y’umusozi nko muri metero ijana

Ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Birira, Akagari ka Mbugayera mu Murenge wa Kimonyi, hafi y’uruganda rutunganya isima ruhakorera, ngo yananiwe kuzamuka umuhanda, biyiviramo gusubira inyuma, niko kurenga umuhanda, igwa mu manga y’umusozi, nko muri metero ijana.

Birakekwa ko iyi modoka yari ifite ikibazo kiri tekiniki, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere.

Yagize ati: “Uwo mushoferi wari uyitwaye, na kigingi wayo, ubwo bageraga mu gace impanuka yabereyemo, babonye imodoka itangiye gusubira inyuma, barasimbuka bayivamo bombi. Kigingi(taniboyi) mu gihe yageragezaga gushakisha ibuye ngo atege ipine ryayo, shoferi we yahise yiruka akizwa n’amaguru, naho uwo mugore wari wayisigayemo, ari na we bikekwa ko ari nyiri iyo myaka imodoka yari ipakiye, ahirimana na yo, arakomereka bikomeye”.

Ibyari mu modoka byanyanyagiye na yo irangirika. Abatwara ibinyabiziga basabwe guhora basuzuma ubuziranenge bwabyo
Ibyari mu modoka byanyanyagiye na yo irangirika. Abatwara ibinyabiziga basabwe guhora basuzuma ubuziranenge bwabyo

Akomeza ati: “Abari bayirimo uko ari batatu ni umushoferi, kigingi ndetse n’umudamu bikekwa ko ari we nyiri ibintu yari ipakiye. N’ubwo iriya modoka yari isanzwe ifite controle tekiniki, mu bigaragara yari ifite ibibazo mekanike shoferi wayo atari yabanje kugenzura hakiri kare, ari na byo ntandaro y’impanuka”.

SSP René Irere, yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga, kujya bitwararika no gusuzuma kenshi niba bidafite ibibazo. Agira ati: “Turasaba ba nyiri ibinyabiziga n’abashinzwe kubitwara, cyane cyane ibitwara imizigo, kujya basuzuma no gukurikirana ubuzima bwabyo umunsi ku wundi, kubera ko bitwara ibintu biremereye. N’iyo imodoka yaba ifite controle technique, mbere yo gukora urugendo, haba hakwiye kubaho kugenzura kenshi, basanga hari ikibazo ifite, bakihutira kuyikoresha hakiri kare, kugira ngo idateza ibibazo by’impanuka”.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho n’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka