Musanze: Imodoka itwara abarwayi yagonze ipoto y’amashanyarazi

Imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara) yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi shoferi na muganga barakomereka, bajyanwa kwa muganga n’indi modoka yanyuze aho ibanza kubatabara.

Ni impanuka yabereye mu muhanda Musanze-Rubavu mu Murenge wa Busogo mu rukerera rwo ku itariki ya 10 Kamena 2021. Iyo mbangukiragutabara y’ibitaro bya Rubavu yataye umuhanda igonga ipoto.

Iyo modoka ngo yari ivuye i Kigali ku bitaro bya Kibagabaga aho yari yajyanye abarwayi, ikaba yakoze impanuka iri mu nzira ihindukira yerekeza ku bitaro bya Rubavu ari na ho yari yaturutse, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 10 Kamena 2021 saa munani z’ijoro. Ni Ambulance y’ibitaro bya Rubavu aho yerekezaga i Rubavu ivuye i Kibagabaga. Yageze mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo ita umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi iribirindura yikubita hasi. Yari imaze kugeza abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga ikora impanuka igarutse ubwo yari irimo shoferi na muganga wari uherekeje abarwayi”.

Uwo muyobozi avuga ko habonetse imodoka ikora ubutabazi bwihuse igeza shoferi na muganga mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma y’uko bari bamaze gukomereka bidakabije, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAGANGA MURI ABO GUSHIMWA CYANE KU BWITANGE BWANYU MU KWITA KU BUZIMA BWACU, TURASHIMA N’ABABAFASHA BOSE, BARIMO N’ABASHOFERI. BIRUMVIKANA KO MWAGEJEJE ABARWAYI KIBAGABAGA MUBAVANYE RUBAVU, MUHITAMO KUDATINDA NTIMWATINYA IJORO NGO MUJYE KWITA KU BANDI MWASIZE RUBAVU. MURI INTWARI ZACU. BIRUMVIKANA KO SHOFERI ASHOBORA KUNANIRWA KUBERA GUKORA CYANE. MURWARE UBUKIRA!

Innocent yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka