Musanze: Igisasu cyakomerekeje batandatu
Abantu batandatu bakomerekejwe bikomeye n’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade, cyaturutse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2014 mu kayira kari inyuma y’ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu mujyi wa Musanze.
Nk’uko byemezwa n’ababonye ibi biba, ngo iki gisasu cyatewe n’abantu babiri bari kuri moto, bagitera abantu barimo bataha mu ngo zabo bava mu bikorwa bitandukanye mu mujyi wa Musanze.
Nubwo aba bantu batabashije guhita bamenyekana, ngo babanje kumara umwanya munini bahagaze na moto yabo, nyuma babona guhita bahunga.
Amakuru aturuka mu bitaro bya Ruhengeri byahise byakira izi nkomere, avuga ko aba bantu bose uko batandatu batanga ikizere cyo kuvurwa bagakira. Iyi nkuru turacyayikurikirana .
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hakwiye kujya hatangazwa ibiva muri ankete zikorwa kubugizi bwa nabi buvugwa hirya no hino pe
ABOBAGABO BAKWIYE IBIHANO KOKO KUKO BAHEMUKIYE IYOKOPERA NUWOWABUZE AKWIYEGUSHAKWA DUSHUMIREPORITIKEYURWANDA